Rubavu: Abakora uburaya 'Indaya' barataka ibihembo bikomeye kubera kubura abakiriya babishyuraga mu madorari - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakora uburaya 'Indaya' barataka ibihembo bikomeye kubera kubura abakiriya babishyuraga mu madorari.

Abaganiriye n'ikinyamakuru Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, bemeje ko babuze abakiriya babo babishyuraga mu mu madorari.

Abakorera uburaya mu karere ka Rubavu, bavuze ko bajyaga bambuka bakajya muru Congo aho bahuriragayo n'abagabo babishyuraga mu Madorari.

Umwe yavuze ko bishyurwaga amadorari 100 ku kuryamana n'umugabo umwe muri Congo

Bavuga ko guhera mu mwaka ushize batangiye guhura n'ingaruka zo gufunga imipaka ihuza u Rwanda na RDC, kuko batakibona amadolari n'Amayero bishyurwaga n'abakire bo muri icyo gihugu.

Bamwe bavuga ko bakumbuye amadolari bahabwaga n'Ingabo zoherejwe mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri RDC (MONUSCO).

Kuri ubu abo bambukiranyaga umupaka bagiye mu kazi k'uburaya, basigaye babikorera mu Rwanda ndetse bakanategereza abaherwa bari buturuke i Kigali.



Source : https://yegob.rw/rubavu-abakora-uburaya-indaya-barataka-ibihembo-bikomeye-kubera-kubura-abakiriya-babishyuraga-mu-madorari/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)