Umukuru w'uyu muryango, Munyarukiko Sumaine yabwiye InyaRwanda ko imvura nyinshi yatangiye kubasenyera ahagana saa cyenda z'ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023.
Yagize ati 'Ibi byabaye saa cyenda z'ijoro, barimo ari abantu 8. Ubwo imvura yarwaga rero umukingo waridutse ukubita inzu barimo ndetse n'iy'umuturanyi nayo ijyana n'indi bari begeranye.'
Umugabo n'abana 3 bahise bava mu buriri, umudamu n'abana 3 nabo bahita bagwa muri Koma ubu bari ku bitaro. Kuva nabimenya saa kumi n'imwe maze gusenga ntabwo nigeze nongera gusubira mu buriri, ubwo turi hano dutegereje gushyingura.'
Sumaire waganiriye na InyaRwanda yagaragaje ko icyatumye bahura n'ibi byago, ari uburyo bari batuyemo dore ko bari batuye mu manegeka.
Ati 'Icyateye urupfu rw'aba bantu (bane), aho bari batuye ubutaka bwanyweye amazi, maze urutare ruramanuka. Muri make ni amazi yabiteye ubutaka bumaze gutema (cyangwa se gusoma amazi).'
Yasabye ko umuryango w'abo wahabwa ubutabazi na cyane ko uyu muryango ntabushobozi wari ufite kandi hari n'abajyanywe kwa muganga badafite uko baritabweho.
Mushiki wa nyakwigendera, Nyirandeziryayo Cecile na we yatangaje ko ibyabaye bibabaje yunga mu ry'umukuru w'umuryango nawe asaba ko bahabwa ubufasha mu gihe cya vuba.
Uretse aha kandi abantu benshi bakomeje guhungisha imiryango yabo ndetse n'ibyabo dore ko amazu yarengewe n'amazi arimo gusenyuka nyuma y'uko bayivuyemo. Uyu muryango wari utuye mu Karere ka Rubavu mu Akagari ka Rusongati.
Mu butumwa, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda yanyujije kuri konti ya Twitter yavuze ko 'Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije ababuze ababo, abakomeretse ndetse n'abasenyewe.'
Kandi 'Irakora ibishoboka byose ngo ubutabazi bw'ibanze bugere ku basizwe iheruheru n'ibi biza.'
Imibare ya saa munani zo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023, yerekanaga ko abahitanwe n'ibiza mu Ntara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru bamaze kuba 115.