Rubavu: Nyiramategeko utunzwe no guca incuro... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mubyeyi twamusanze mu rugo iwe ari kumwe n'umugabo we bari kuganira bahuje urugwiro. Nyuma yo gutungurwa n'ako kanyamuneza bari bafitanye we n'umugabo n'umwana wabo, twaganiriye batubwira ko ibanga ari ugukorera amafaranga bakibeshaho aho gutega amaboko muri rubanda.

Claudine Nyiramategeko n'umugabo we bemeje ko akazi bafite ari ugukorera abandi bagacyura igihumbi (1,000 Frw) bahabwa saa sita zigeze ubundi bakitahira.

Nyiramategeko Claudine yagize ati: "Mu by'ukuri njye n'umuryango wanjye twishimiye ubuzima tubayemo n'ubwo ibibazo bitabura.

Mu gitondo ndabyuka nkita ku mwana na se, ubundi naba mfite icyo kiraka nkagikora neza kandi nishimye, saa sita bakampa icyo gihumbi (1000 Frw), nkagicyura n'umugabo wanjye bikaba uko. Nzi kubagara ibirayi neza, guhinga n'ibindi".

Yakomeje agira ati: "Hari abantu banga gukora ahubwo bagahitamo kwirirwa bicaye cyangwa bakajya gusabiriza. Ndabaha inama yo guhaguruka bakajya gushaka imirimo kuko burya udakoze ntacyo ageraho".

Umugabo wa Nyiramategeko Claudine, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame n'ingabo z'igihugu kubera umutekano utuma babasha gukora neza bakiteza imbere.

Uretse uyu muryango waganiriye na inyaRwanda.com, iyo utereye amaso hakurya muri uyu Murenge wa Busasamana, ubona imirima ihinzemo ibirayi, ibitunguru, imboga z'amashu, ibigori ndetse n'ibindi.

Ibi bigaragaza ko muri uyu Murenge abaturage benshi batunzwe n'ubuhinzi n'ubucuruzi bw'ibyo biyejereje. Muri uyu Murenge kandi bafite umuriro w'amashanyarazi, amazi ndetse n'ibindi bikorwa remezo nk'imihanda n'ibindi.


Aho Claudine Nyiramategeko n'umugabo we batuye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129015/rubavu-nyiramategeko-utunzwe-no-guca-incuro-yahaye-inama-abumva-ko-gusabiriza-ari-nzira-ya-129015.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)