Umuyobozi w'Uruganda rwa Kinazi, Jerome Bizimana yasabye abakozi barwo ko bagomba kurenga amateka mabi Abatutsi banyuzemo no kurwanya ingengabitekerezo ishingiye ku moko no kwamagana abatarunamura icumu bagishaka guhembera amacakubiri bityo bikaba umusanzu mwiza wo kugera ku iterambere.
Yagize ati 'Nk'uko habayeho abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi natwe dukwiye kurenga amateka mabi yacishijwemo Abatutsi kugera ubwo bicwa bazizwa uko bavutse. Turabasaba kwamagana abagihembera amacakubiri bayimitse mu mutima wabo, tugaharanira ko abarokotse biteza imbere kandi twabafasha kubigeraho.'
Yongeyeho ko mu bushobozi bw'uruganda buri mwaka bafasha nibura uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda harimo kumuha inka, kubaka cyangwa gusana inzu ye kandi ibi byose bikorwa bagamije kumufasha gukomeza kwiyubaka.
Mukamusoni Fortune watanze ubuhamya yavuze ko benshi mu Batutsi bari bahungiye ku yahoze ari Komini Ntongwe batotejwe n'uwari Burugumesitiri Kagabo Charles kugeza ubwo abasabye guhungira kuri Komini ashaka ko bazabahabatsembera.
Umuyobozi w'Umuryango uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside mu Murenge wa Kinazi, Nzigiyimana Celestin yavuze ko ubugome bwakoranwe Jenoside buri munyarwanda wese akwiye kwamaganira kure abagifite amacakubiri ndetse tukagendera muri Ndi Umunyarwanda kandi abarokotse bagakomeza gufatwa mu mugongo bagaherekezwa mu gukira ibikomere batewe n'amateka mabi yaranze u Rwanda.
Yashimiye abagira uruhare bose mu gufasha abarokotse Jenoside guha icyubahiro ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kwiyubaka.
Urwibutso rw'Akarere ka Ruhango rwa Kinazi rushyinguyemo imibiri igera ku bihumbi 63.235 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Benshi mu barushyinguyemo bavanywe mu cyobo cyajugunywagamo Abatutsi nyuma yo kwicwa cyari cyaracukuwe ku ishuri ribanza rya Rutabo A, ubu ryagizwe Urwunge rw'Amashuri rwa Rutabo A hakaba harakuwemo imibiri ibihumbi 60 y'Abatutsi bishwe barimo n'abiciwe i Nyamakumba bishwe n'abajandarume ndetse n'impunzi z'Abarundi bari barahungiye mu Rwanda mu 1993.
Rufite ibice bibiri birimo imva n'ahashyizwe imyambaro Abatutsi bari bambaye igihe bicwaga ariko hari ibindi bizubakwa birimo inzu y'Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi nk'uko byasobanuwe n'Umukozi ushinzwe kubungabunga inzibutso mu Karere ka Ruhango, Leonard Gacumbitsi.