Rulindo: Abantu 30 bafatiwe mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bafatiwe mu Mudugudu wa Musenga, Akagari ka Kivugiza mu Murenge wa Masoro, kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Gicurasi, ahagana saa moya za mu gitondo.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

Yagize ati'Twahawe amakuru n'abaturage bo mu Mudugudu wa Musenga ko hari abantu batangije ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ya Gasegereti mu mirima y'abaturage yo muri uwo Mudugudu. Ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano n'inzego z'ibanze, twateguye igikorwa cyo kubashakisha, hafatirwa abantu 30 bari bafite ibikoresho gakondo bifashishaga birimo ibitiyo 28, amapiki atatu n'amasuka atatu.'

SP Ndayisenga yashimiye abatanze amakuru yatumye bafatwa, yibutsa ko ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bukorerwa mu birombe byemewe, hifashishijwe ibikoresho byabugenewe kandi bugakorwa n'ababifitiye uruhushya rwatanzwe n'urwego rubifitiye ububasha mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kwirinda impanuka zihitana ubuzima bw'abakora muri ubwo bucukuzi.

Yaburiye abakomeje kwica amatwi bakishora mu birombe, mu mirima y'abaturage ndetse no mu migezi bashakishamo amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza bagashyikirizwa ubutabera.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-abantu-30-bafatiwe-mu-bucukuzi-bw-amabuye-y-agaciro-butemewe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)