Rusizi: Impanuka ya gaz yatwitse inzu eshatu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye mu Mudugudu wa Burunga mu Kagari ka Gihundwe mu Murenge wa Kamembe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 16 Gicurasi 2023.

Iyi gaz yaturitse ahagana saa Kumi n'Ebyiri za mu gitondo ubwo abatuye mu gipangu bari batetse ifunguro rya mu gitondo.

Nyiri iki gipangu kirimo inzu zafashwe n'inkongi y'umuriro, yavuze ko bagiye kumva bakumva uwabaga mu nzu yaturutsemo uyu muriro ari gutabaza, basohoka bagasanga umuriro wakwiriye hose.

Ati 'Ikibatsi cy'umuriro cyahise gifata inzu zombi, nsubira mu nzu nsohora abana, n'abantu bari barimo turasohoka, ibyarimo byose bihiramo, mbese nta kintu twarokoye.'

Umunyanyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre, mu kiganiro na IGIHE yasabye abakoresha gaz kujya bitwararika.

Yagize ati 'Gaz ni nziza, idufasha mu guteka ariko kuyikoresha bisaba kwitwarika kubera ko igihe icyo ari cyo cyose amatiyo atambutsa gaz ashobora kwangirika igasohoka kandi iyo isohotse igahura n'umuriro bihita biteza impanuka.'

Ubuyobozi bw'umurenge bukimenya iby'iyi mpanuka bwahise butabaza Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi, ryihutira kuhagera rizimya uyu muriro ariko kuko wari mwinshi wacogoye inzu ebyiri n'ibyarimo byamaze kwangirika burundu, inzu ya gatatu ni yo ba nyirayo babashije kugira duke baramuramo.

Mu bikoresho byahiriye muri izi nzu harimo intebe, frigo, televiziyo, utubati, ibyangombwa by'ubutaka, diplome n'amarangamuntu.

Abaturage basabwe kujya bibuka kugura akuma kitwa 'gaz detector' kuko gatahura niba iri gusohoka kagatanga impuruza bigatuma impanuka ziterwa na gaz bikarinda ibyago by'impanuka ziterwa n'iturika ryayo. Banibukijwe kujya batereka hanze amacupa ya gaz kuko iyo isohotse bigabanya ibyago biterwa no guturika kwayo.

Inzu zatwitswe na gaz ndetse ibyari birimo birakongoka
Ibisenge by'iyi nzu byangiritse cyane
Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya Inkongi ryatabaye bwangu rifasha kuzimya



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-impanuka-ya-gaz-yatwitse-inzu-eshatu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)