Rusizi: Ishuri rya St Jean Paul Muko ryashyiz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gs St Jean Paul Muko, ni ishuri rigezweho ryagiye rihabwa ibikombe bitandukanye ndetse no muri aka Karere ka Rusizi rikaza ku Isonga mu gutsindisha neza nk'ishuri ry'uburezi bw'ibanze. 

Igice cya mbere cy'iyi ndirimbo cyumvikanamo amagambo atāka iri shuri uhereye ku munyeshuri, umurezi ndetse n'ubwiza bugaragarira amaso by'umwihariko uburyo abahakora bahorana umurava.

Igice cya Kabiri cyumvikanisha umurava uhoraho urangwa mu bakozi ba Gs St Jean Paul Muko n'umubare w'ibikombe bamaze gutwara mu mikino itandukanye n'amashimwe yo gutsindisha neza.

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, umuyobozi w'iri shuri, Padiri Uwingabire Emmanuel yagaragaje ahakomotse iri zina 'Isonga' ryongewe ku mazina yabo, ashimangira ko batazigera batezuka mu guteza imbere uburezi bw'u Rwanda no kuzamura impano zitandukanye.

"Iriya ndirimbo yacu twayikoze nyuma y'izina twari tumaze guhabwa na Nyiricubahiro Edouard Sinayobye uyobora Diyoseze ya Cyangungu. Yariduhaye ashingiye; Ku mitsindire, isuku ndetse n'uburyo dutsinda mu mikino.

Yarabyitegereje arangije aravuga ngo mu mazina mwari mufite mwongereho 'Isonga'. Izafasha abarezi kumva inshingano bafite, iyi ndirimbo igaragaramo ireme ry'uburezi rigendanye no gutsinda mu bizamini bya Leta n'iby'ishuri, intsinzi mu marushanwa atandukanye ndetse no gutozwa gusenga no gufata neza abashyitsi baje batugana".

Yakomeje avuga ko muri iyi ndirimbo harimo n'ibindi bikorwa bitandukanye biranga iri shuri. Ati:" Nureba neza iyi ndirimbo urasangamo ibikorwa by'ubuhinzi bifite icyo bivuze kuko twe dufasha n'abana kumenya ubuhinzi aho kwibanda mu ikayi gusa".

Padiri Emmanuel yasobanuye ko kandi kuri iri shuri higa abanyeshuri baturutse mu bihugu birimo; u Rwanda, Uganda, DRC n'u Burundi. Mu mashusho y'iyi ndirimbo yubahiriza iri shuri hagaragaramo ababyeyi ndetse n'ibyiciro byose by'abanyeshuri biga kuri iri shuri.

Gs St Jean Paul Muko ni ishuri riherereye mu Ntara y'Iburengerazuba, Akarere ka Rusizi, Umurenge Bugarama, Akagari Pera, Umudugudu w'Amajyambere.

REBA HANO 'ISONGA' YA GS ST JEAN PAUL MUKO



Gs St Jean Paul Muko ni ishuri rigaragaza iterambere mu Burezi bw'u Rwanda.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129011/rusizi-ishuri-rya-st-jean-paul-muko-ryashyize-hanze-indirimbo-iryubahiriza-bise-uri-isonga-129011.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)