Rutahizamu Ojera Joackiam yafunguriye umuryango Rayon Sports, igisabwa ngo yongere amasezerano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu Ojera Joackiam ukomoka muri Uganda wigaruriye imitima y'abakunzi ba Rayon Sports, avuga ko nta kindi gisabwa kugira ngo yongere amasezerano muri iyi kipe uretse kumwegera bakaganira.

Ojera ari ku mpera z'amasezerano ye muri Rayon Sports aho yaje ari intizanyo ya URA muri Rayon Sports mu gihe cy'amezi 6.

Mu kiganiro uyu rutahizamu yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko ategereje ko ubuyobozi bumwegera, icyo buzamuha nibumvikana azasinyira iyi kipe.

Ati "ntegereje ubuyobozi ngo ndebe icyo buzampa, niyo mahitamo ya mbere, mfite amakipe menshi ariko twumvikanye naguma muri iyi kipe. "

Yakomeje avuga ko afite amakipe menshi amwifuza yaba mu Rwanda no hanze yarwo.

Ati "mfite amakipe hirya no hino ntabwo nakubwira ngo ni aya. Yego no mu Rwanda hari amakipe anyifuza. "

Ojera yahamije ko atazigera asubira mu ikipe ya URA yamutije muri Rayon Sports yagezemo mu mpera za Mutarama 2023.

Ojera yavuze ko yiteguye kongerera Rayon Sports amasezerano



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-ojera-joackiam-yafunguriye-umuryango-rayon-sports-igisabwa-ngo-yongere-amasezerano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)