Ruzigana yashyikirijwe igihembo cya miliyoni 50 Frw nka rwiyemezamirimo wahize abandi mu bihugu 16 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igihembo yagishyikirijwe kuri uyu wa 16 Gicurasi 2023 mu muhango wateguwe na Enabel ku bufatanye bwa leta y'u Rwanda na Ambasade y'u Bubiligi mu Rwanda, Wallonie Bruxelles Internationale (WBI), Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) n'abandi.

Byitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette; , Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, uwa EU mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra, Umuyobozi wa Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez n'abandi.

Ni ibihembo byiswe Awa Prize byatangijwe na Enabel ku busabe bwa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Bubiligi mu guteza imbere ba rwiyemezamirimo b'abagore bihangiye imirimo no guhangana n'imbogamizi bahura na zo.

Bizatangwa mu gihe cy'imyaka ine aho icyiciro cya mbere cyabyo cyatangirijwe mu Rwanda mu Ukwakira 2022.

Ku ikubitiro imishinga 2472, ni yo yari yasabye guhatana hatsinda 12 mu byiciro bine birimo icy'imishinga igitangira, icykiri kwiyubaka ari na cyo Ruzigana yabayemo uwa mbere, icy'imishinga yaranzwe n'udushya ndetse n'icy'iyatowe.

Ababaye aba mbere muri ibyo byiciro bahembewe i Bruxelles muri Gashyantare 2023.

Ibihembo bifite agaciro ka miyiloni zisaga 50 z'amafaranga y'u Rwanda, bigizwe n'ikarita (coupon) ifasha nyirayo kujya kugura ibikoresho bimufasha n'ubufasha burimo amahugurwa n'ibindi akeneye mu kuzamura ibikorwa bye cyane ko amafaranga batayahabwa mu ntoki.

Ibikorwa bya Imanzi Creations bikenera ibikoresho bitandukanye birimo imashini zisohora ibitabo n'ibindi bifashisha umunsi ku wundi, Ruzigana akavuga ko bihenda kubibona, ibituma ibyo bakora bitagera ku bantu bose.

Ati 'Iki gihembo duhawe tuzacyifashisha mu kwigurira ibikoresho dukenera ku buryo ibyo bikorwa byose twazajya tubyikorera, tukabigeza ku Banyarwanda bose ndetse tukagura n'isoko ryo hanze y'u Rwanda kuko ubu dufite isoko muri Nigeria.'

Enabel ikorera mu bihugu 19 birimo u Rwanda, u Bubiligi, Benin, Burkina Faso, u Burundi, Repubulika ya Centrafrique, RDC, Guinea, Côte d'ivoire, Jordanie, Mali, Mauritania, Maroc, Mozambique, Niger, Palestine, Senegal, Tanzania na Uganda.

Umuyobozi wa Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez , yavuze ko guteza imbere ibijyanye no kwihangira imirimo ku bagore bo muri ibyo bihugu ari ingenzi kuko abari n'abategarugori ari bo bagihura n'imbogamizi ugereranyije n'abagabo.

Ati 'Ni imbogamizi zishingiye ku mpamvu zitandukanye haba mu mategeko mu ngo zabo, kutagira uburyo babona igishoro n'ibindi. Awa Prize rero yaje gushyigikira abagore bihangiye imishinga no gukora ubukangurambaga ngo n'abandi binjire muri uru rwego.'

Akomeza avuga ko iki gihembo kigira uruhare mu guhuza abagore bakora imishinga itandukanye bakaganira ku bibazo bahura na byo muri urwo rwego n'uko babikemura, ibijyana no kugaragaza uruhare rwabo mu bukungu bw'ibihugu baturukamo.

Raporo ya Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango ivuguruye ya 2021 igaragaza ko abagore batinyutse kwikorera ku giti cyabo mu mijyi bangana na 45% mu gihe mu bice by'icyaro ari 17%.

Mu bushakashatsi bwakozwe mu 2018 ku bijyanye n'abakozi mu nzego zitandukanye z'abikorera bwagaragaje ko mu bakozi bose, abagore bafite ubwiganze bugera kuri 44,8%, muri bo 28% nibo bari mu myanya y'ubuyobozi mu bigo bitandukanye.

Minisitiri Prof. Bayisenge ashingiye ku mibare y'Inama mpuzamahanga yiga ku bukungu ya 2022 (World Economic Forum 2022) yavuze ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika n'uwa gatandatu ku Isi ku kugabanya icyuho kiri mu buringanire hagati y'umugabo n'umugore mu nzego zitandukanye.

Ati 'Izo nzego ni ubukungu, uburezi, ubuzima no mu nzego zifata ibyemezo. Ibi bigaragaza u Rwanda nka kimwe mu bihugu bya mbere ku Isi biha umwanya umugore. Yego turacyafite imbogamizi ndetse n'urugendo rwo guhangana na zo ariko iki ni cyo ubu bufatanye bumaze.'

Uyu muhango wabaye nk'integuza y'Inama Mpuzamahanga izabera mu Rwanda kuva ku wa 17-20 Nyakanga 2023 yiswe 'Women Deliver 2023' izaba igamije guhangana n'ibibazo bibangamiye uburinganire n'ubwuzuzanye, ikazahuza abarenga 6000 baturuka mu nzego zitandukanye.

Minisitiri Prof. Bayisenge yavuze ko ari amahirwe akomeye ku Rwanda mu bijyane no guhangana n'izo mbogamizi ndetse no kuganira ku zindi ngingo zirimo ihindagurika ry'ibihe n'izindi.

Yashimiye inzego zatangije Awa Prize ashimira n'abagore batinyutse bakihangira imirimo, ibigaragaza ko intego umuntu yihaye yayigeraho akabera intangarugero n'abandi, asaba inzego zose gufatanya mu guhanga n'imbogamizi abagore bahura na zo mu nzego zitandukanye.

Umuhango kandi wagaragayemo abagore bo mu Rwanda bihangiye imirimo mu bijyanye n'ubuhanzi n'ubugeni aho bagaragarije abitabiriye uruhare rwabo mu guteza imbere urwo rwego.

Ubwo Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen yashyikirizaga igihembo Ruzigana Umuhire Credia
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, ndetse na Ambasaseri w'u Bubiligi mu Rwanda bashyikiriza Ruzigana igihembo yatsindiye muri Awa Prize
Abahanzi batandukanye basusurukije abari bitabiriye iki gikorwa
Yacuranze inanga anyura abari bitabiriye uyu mugoroba watangiwemo ibihembo
Abanyarwanda bamuritse ibikorwa byabo bigamije guhindura imibereho y'abaturage
Inkuru Imanzi Creations ikora zibanda ku mateka n'umuco byaranze u Rwanda
Abagore bihangiye imirimo mu rwego rw'ubuhanzi, ubugeni n'ubukorikori n'ibindi bari bahawe umwanya wo kuza kumurika ibyo bakora
Imanzi Creations ubwo yasurwaga n'abitabiriye umuhango wo guha igihembo umuyobozi mukuru wayo
Umuhango wo guhemba Ruzigana witabiriwe n'abayobozi batandukanye baba abo mu Rwanda no hanze yarwo
Umuyobozi wa Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez, yavuze ko hashyizweho igihembo cya Awa Prize kugira ngo bakangurire abagore kwihangira imirimo
Umuyobozi Mukuru wa Imanzi Creations yerekaga Ambasaderi wa EU mu Rwanda ibyo iki kigo gikora



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruzigana-yashyikirijwe-igihembo-cya-miliyoni-50-frw-nka-rwiyemezamirimo-wahize

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)