Rwamagana: Abikorera bijujutiye igihombo batewe n'iburya ry'umuriro rya hato na hato - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri bura ry'amashanyarazi rimaze hafi ukwezi aho umuriro uza ukongera ukagenda mu gihe gito ku buryo abogosha, abacuruzi, abafite inganda nto n'ibindi bikorwa binini bikenera umuriro w'amashanyarazi bahora bijujuta kuko ngo utwika ibintu byinshi, ibindi bikangirika.

Bamwe mu bikorera baganiriye na IGIHE batifuje ko imyirondoro yabo ijya hanze bavuze ko banenze ubuyobozi butabateguza nibura ngo babimenye kare ko umuriro uri bugende.

Umwe yagize ati 'Nkanjye mfite inzu itunganya umusatsi; hari ubwo nzinduka nahaye umukiliya gahunda yo kuza kumukorera, ngatangira akazi hashira nk'iminota 30 umuriro ukaba uragiye. Hari ubwo wa mukiliya ategereza umuriro ntuze, yatsimbura atashye ukaba uraje, yagira ngo aragarutse ukongera ukagenda. Ni ibintu bitari byiza rwose. Hari n'imashini tuba dukoresha utwika rwose bajye babitubwira kare.'

Undi mugabo ucuruza inyama yavuze ko muri iki gihe hari ubwo bataha basize inyama muri frigo umuriro ukaza kugenda ku buryo mu gitondo bazikuramo zapfuye.

Yasabye ubuyobozi kujya bubamenyesha hakiri kare ko umuriro uri bugende kugira ngo bashake ubundi buryo bakoresha mu kubika inyama aho kwizera ko umuriro uhari kandi udahari.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko ibura ry'amashanyarazi riri henshi mu gihugu aho ngo REG yabasobanuriye ko riterwa n'ibiza byangije ingomero.

Ati 'Biriya biza byagiye bigira ingaruka ku ngomero bituma zimwe na zimwe zijyamo ibitaka ntizakora nk'uko zari zisanzwe zikora ariko ubwo igihe cy'umucyo cyinjiye turizera ko bagiye kuzikora neza ku buryo zongera gukora neza.'

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko ibura ry'amashanyarazi riri henshi mu gihugu aho ngo REG yabasobanuriye ko riterwa n'ibiza byangije ingomero



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abikorera-bijujutiye-igihombo-batewe-n-iburya-ry-umuriro-rya-hato-na

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)