Isoko rya Rubavu rimaze imyaka irenga icumi rituzura kubera ibibazo bitandukanye birimo amafaranga aho ryatangiye ryubakwa n'abikorera, Akarere kagashoramo amafaranga ariko na n'ubu imirimo ikaba itari yarangira.
Kuva mu byumweru bike bishize ahari isoko rya Rwamagana hatangiye gusenywa abahakoreraga bimurirwa mu gakiriro ka Rwamagana aho bubakiweyo aho gukorera. Ahari hasanzwe isoko ngo hagiye kuzamurwa isoko rishya rya kijyambere rizuzura ritwaye miliyari 10.8 Frw.
Harimungu Germain ukorera muri aka Karere yavuze ko ari igikorwa cyiza kuba ubuyobozi bwatangiye kubaka isoko rya kijyambere ngo rijyanye n'uyu Mujyi gusa abasaba ko ryakwihutishwa ntirizamere nk'irya Rubavu.
Ati 'Turasaba ko imirimo yo kuryubaka yakwihutishwa cyane nibura mu myaka ibiri ibikorwa bikaba birangiye tukagaruka kuhakorera kuko aho twimukiye ntabwo tubona abakiriya.'
Gatete Celestin utuye mu Kagari ka Sibagire yavuze ko iki gikorwaremezo bacyakiriye neza ngo kuko cyerekana ko ubuyobozi bubafashe neza, yavuze ko benshi mu baturage bazahabona akazi bakiteza imbere ndetse ngo iri soko niryuzura rizagaragaza neza aka Karere.
Ati 'Ariko rwose turasaba ko imirimo yihutishwa kuko ahimuriwe isoko ntabwo ari heza, ntabwo hameze neza, badufashe imirimo yihute ku buryo isoko rigaruka mu Mujyi abantu bakongera gukorera ahantu babona abakiriya.'
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yahaye icyizere abaturage ko isoko batangiye kubaka ritazamera nk'irya Rubavu ngo kuko amafaranga yo kubaka nibura igice cya mbere cy'inzu izaba igeretse rimwe ngo bayafite.
Ati 'Imirimo yaratangiye ubu bamaze gusenya ubu bari gusiza. Imirimo rero izakorwa mu by'icyiro bitatu, ubu iya mbere igiye gukorwa dufite mafaranga yose kandi nimara gukorwa isoko rizahita riza kuhakorera ntabwo tuzarindira ibindi byiciro, hazubakwa inzu igere kuburyo bamwe bazakorera hasi abandi hejuru, ibindi byiciro rero bizubakwa bakoreramo tuzashyiraho uburyo butuma abubaka bagera hejuru.'
Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko isoko rya Rwamagana rizubakwa mu byiciro bitatu rikazaba ngo rigeretse inshuro eshanu rikuzura ritwaye miliyari 10.8 Frw.
Mu cyiciro cya mbere hazubakwa ibisima byo gucururizaho 1000, amaduka 40, ububiko ndetse na parikingi y'imodoka 58 n'ubwiherero 32.
Mu cyiciro cya kabiri isoko rizagira imiryango 88 ndetse hanubakwe irerero rizajya rikoreshwa n'ababyeyi baricururizamo, naho mu gice cya gatatu imiryango izazamuka ibe 90, rigire na parikingi y'imodoka 90 zirimo imbere naho iyo hanze yakire imodoka 26.
Nubwo bimeze gutya ariko hari abavuga ko amahirwe menshi bayaha ayo kubaka icyiciro cya mbere gusa ngo kuko aricyo ubuyobozi bufitiye amafaranga, ibindi byiciro bagasanga bizagorana kuko amafaranga azava mu bikorera.