Rwanda: Umukobwa w'imyaka 21 mu gahinda kenshi aragisha inama kuko abayeho nk'imfungwa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rwanda: Umukobwa w'imyaka 21 mu gahinda kenshi aragisha inama kuko abayeho nk'imfungwa.

Hari abakunze kuvuga ko kuvuga ko umwari mwiza ari uwo mu gikari, gusa hari igihe birenga kuba umwari ahubwo ukabaho nk'imfungwa yo murugo akenshi bitewe n'amategeko akakaye y'ababyeyi.

Nibwo buzima umukobwa ukiri muto abayemo kuko nta hantu yemewe kujya cyangwa kugira uwo asura.

Agisha inama yatangiye agira ati:'Mwaramutse neza, ndi umukobwa w'imyaka 21 mba murugo mbana n'ababyeyi bange bose ninge mukuru iwacu.

Ndi mukuru gusa pe nubwo ndi mukuru nta burenganzira na bucye mfite sinava murugo, ababyeyi bange ntibashobora gutuma ngenda.guhera kuwa mbere kugeza ku Cyumweru.

Inshuti zange sinabasha kuzisura kandi nabo ntibansura ntibemerewe no kuza murugo.

Nakora iki koko ko nirirwa murugo ndera abana, sinashaka akazi murugo ntibabishaka. Murakoze mungire inama.



Source : https://yegob.rw/rwanda-umukobwa-wimyaka-21-mu-gahinda-kenshi-aragisha-inama-kuko-abayeho-nkimfungwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)