Inama y'umutekano ya SADC byitezwe ko izabera i Windhoek muri Namibiya mu cyumweru cya nyuma cy'uku kwezi kwa Gicurasi.
Ku murongo w'ibyigwa harimo kurebera hamwe uko Ingabo za EAC ziri muri Congo zavanwayo, ndetse na gahunda yo kugena ingengo y'imari Ingabo za SADC zizasimburayo zizakoresha.
Ku wa Mbere tariki ya 08 Gicurasi ni bwo SADC yemeye ko izohereza Ingabo muri RDC, mu rwego rwo gufasha iki gihugu kwivuna imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwacyo.
Ni umwanzuro wafatiwe mu nama y'abakuru b'ibihugu bigize SADC yabereye i Windhoek muri Namibie.
Nyuma y'umunsi umwe iyi nama ibaye Perezida Félix Antoine Tshisekedi yanenze umusaruro w'Ingabo za EAC mu gihugu cye, avuga ko mu gihe zaba zidahinduye imikorere zizirukanwa ku butaka bwa Congo bitarenze mu kwezi gutaha kwa Kamena.
Umuryango wa SADC n'ubwo wemeye kohereza Ingabo muri RDC, amakuru avuga ko ibihugu bitavuga rumwe ku cyemezo cyo kuzohereza.
Kugeza ubu Namibiya yonyine ni yo bivugwa ko ishyigikiye gahunda yo kohereza Ingabo muri Congo.
Angola iri mu bihugu 16 bigize uyu muryango ku ruhande rwayo yo ivuga ko itazatanga Ingabo zayo muri Brigade y'iza SADC zizajya muri Congo; ko ahubwo yo yifuza gukomeza inshingano isanganywe zo kuba umuhuza mu bibazo bya Congo.
Ibihugu bya Botswana na Zimbabwe ku rundi ruhande byo ngo byeruye ko bitazigera bigira Ingabo bitanga; mu gihe Tanzania, Afurika y'Epfo na Malawi byifuza kwifashisha Ingabo bisanganywe muri RDC (ziri muri MONUSCO) kuva muri 2013.