Uyu Munyamerikakazi ni umwe mu bakibwira ko igihugu cye ari umupolisi utegeka isi uko igomba kubaho, by'umwihariko Afrika ikaba igomba kumvira amabwiriza y'Amerika nta kundi gutekereza!
Madame Samantha, urinda uhuzagurika mu bibazo bya Kongo, utanga amategeko nk'aho icyo gihugu ari imwe muri leta zigize Amerika, waretse Abanyafrika ubwabo basesenguye neza umuzi w'ibyo bibazo, ndetse banatangiye kubishakira umuti, bagakora mu bwisanzure?!
Ese Madame Samantha, urinda ushinja u Rwanda kohereza ingabo muri Kongo, utanabifitiye ibimenyetso, mwebwe ninde wabahaye ububasha bwo kuzengereza Irak, Afghanistan, Somalia,Libya, Syria, Yemen, Sudan n'ahandi henshi?
Imyumvire y' 'IRIVUZUMWAMI' iragenda ita agaciro nyamara!
Dore haravuka ibindi bihangange bishaka gukorana n'Afrika mu bwubahane buzira ubwibone, hagamijwe inyungu za buri ruhande.
The post Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk'uko ategeka USAID yagize igikangisho. appeared first on RUSHYASHYA.