Sauti Sol igiye gutandukana nyuma yimyaka 20 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu itangazo bashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023, Sauti Sol yagaragaje uruhererekane rw'ibitaramo bagiye gukora ari nabyo bizashyira akadomo ku rugendo rw'imyaka 20 ishize bari mu muziki.

Muri iri tangazo, bakomeza basobanura ko ibi bitaramo bigamije gushimangira urugendo bakoze mu muziki aho batanze ibyishimo batizigamye.

Biriya bitaramo byo muri Amerika na Canada bigamije guha ibyishimo abafana babo bya nyuma dore ko batazongera gukorana umuziki.

Sauti Sol ivuga ko nibasoza ibi bitaramo bazahita bashyira ku iherezo imishinga bari bahuriyemo. Hari aho bagira bati 'Ibi bitaramo rero bizaba ari umwanya mwiza wo guhura n'abafana aho bazabaha umuziki wuzuye umunezero mu ndirimbo zabo zakunzwe.'

Nubwo uru rugendo ruzaba rugannye ku musoza baca amarenga ko bazatangira urugendo rushya rw'ubuzima.

Bati 'Nk'abavandimwe, inshuti n'abahuriye mu bucuruzi abagize itsinda; Bien Aime Baraza, Willis Chimano, Polycarpe Otieno na Savara Mudigi bazakomeza bagire imishinga bahuriramo'.

Bakomeza berekana ko n'ubwo bazaba batandukanye bidakuyeho gukomeza imikoranire dore ko hari ubucuruzi bahuriyemo buzakomeza kuko ari abavandimwe. Bati 'Umubano wacu ni ntayegayezwa'.

Sauti sol yazirikanye abafana bo ku ivuko

Sauti Sol yijeje abafana bo muri Kenya ko yabazirikanye, kuko tariki 10 na 11 Kamena 2023 bari kumwe na Boyz 2 Men bazataramira abafana babo.

Basobaura ko ari igitaramo kizahuriramo abanyabigwi mu muziki. Ku itariki 16 Ukuboza 2023 i Nairobi bazataramira abafana babo mu iserukiramuco ryabitiriwe (Sol fest).

Iri tsinda ryari rimaze imyaka isaga 20 rikora umuziki buryo riri mu matsinda y'umuziki yari afite igikundiro. Ubutunzi bw'iri tsinda bubarirwa miliyoni $20.

Ni itsinda rifite ishimwe rya Grammy award nyuma y'uko bagize uruhare kuri album ya Burna Boy yitwa Twice As Tall yegukanye igihembo cya album yahize izindi mu 2021 (Best global music album). 

 Sauti Sol yatangaje ko igiye gutandukana nyuma y'imyaka 20 bakorana

Sauti Sol baheruka gukorera igitaramo gikomeye mu Rwanda mu 2022

Sauti Sol igaragaza ko uruhererekane rw'ibitaramo bagiye gukora ari byo bizashyira akadomo ku rugendo rwabo





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129600/sauti-sol-igiye-gutandukana-nyuma-yimyaka-20-129600.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)