Jorge Messi akaba umubyeyi n'umujyanama w'umunyabigwi ukinira Paris Saint-Germain ukomoka muri Argentine, Lionel Messi yahakanye amakuru y'uko umuhungu we umwaka utaha w'imikino azakina muri Saudi Arabia.
Ni inkuru yaje nyuma y'uko ibinyamakuru bitandukanye mu Bufaransa bitangaje ko Lionel Messi yamaze gutandukana na PSG atazakomezanya nayo mu mwaka utaha w'imikino cyane ko amasezerano ye azaba anarangiye.
Ibiro ntara makuru by'abafaransa, AFP byatangaje ko uyu mukinnyi mu mwaka utaha agomba kwerekeza muri Saudi Arabia mu ikipe ya Al-Hilal kuri miliyoni 522£.
Se akaba yabiteye utwatsi aho yavuze ko ahazaza h'uyu rutahizamu hazamenyekana mu gihe uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye.
Ati "Nakwemeza ko nta kintu na kimwe kizemerwa, kizafatwaho umwanzuro cyangwa ngo gisinywe mbere y'uko uyu mwaka w'imikino urangira."
Al Hilal ikaba yifuza kugura uyu mukinnyi w'imyaka 35 ngo abe yajya muri iyi shampiyona iheruka gutwara na Cristiano Ronaldo we wagiye muri Al Nassr aho agiye gusoza umwaka.
Lionel Messi aheruka kujya muri Saudi Arabia bitewe n'amasezerano bafitanye yo kwamamaza ubukerarugendo bwabo adasabye uruhushya ikipe ye, ibintu byababaje PSG ikamuhagarika ibyumweru 2 akaza gusaba imbabazi akaba yatangiye imyitozo.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/se-wa-lionel-messi-yahakanye-inkuru-zivugwa-ku-muhungu-we