Shyorongi: Impungenge ku bana boga muri Nyabarongo irimo ingona ntacyo bikanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babitangarije IGIHE, ubwo umugezi wa Nyabarongo wafungaga umuhanda Nzove â€" Rutonde â€" Ruli bitewe n'imvura yaguye ku wa Kabiri tariki ya 2 Gicurasi 2023.

Uyu muhanda wafunzwe n'amazi y'imvura yaguye ikanateza mu Turere twa Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, Karongi na Ngororero, igahitana abantu 130.

Ubwo IGIHE, yatembereraga mu Kagari ka Rutonde, Umurenge wa Shyorongi, yasanze hari abana bari koga muri Nyabarongo mu gihe harimo kugaragara inzoka n'ingona mu dute tumwe na tumwe abandi bari kuroba amafi.

Abatuye muri aka gace bavuze ko batewe impungenge n'aba bana kuko uyu mugezi bogamo urimo ingona ndetse n'inzoka bishobora kubarya.

Kamatari Jean Marie Vianney yagize ati 'Mudukorere ubuvugizi naho rwose hari igihe muzaza muje gukora izindi nkuru z'abana bishwe n'ingona cyangwa n'uru ruzi kuko umuntu arababuza ariko bikaba iby'ubusa.'

Uwiduhaye Chantal yagize ati 'Natwe bidutera ikibazo kuko hano harimo ingona kandi noneho n'inzoka nyinshi uri kuzibona zaje ariko abana b'aha bajya mu ruzi bakoga, wagira ngo ntibazi ko habamo ingona.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Shyorongi, Mbera Buroha Rodrigue, yabwiye IGIHE, ko iki kibazo bakizi ndetse bagiye gushyiraho abantu bazajya bareberera aba bana bakababuza kogera muri uyu mugezi.

Yagize ati 'Ubusanzwe ntabwo twemerera abana koga muri Nyabarongo n'ababibonye iyo babitumenyesheje tubakuramo vuba kuko abana twagiye tubaganiriza kuko batumvira rimwe ariko ntabwo byemewe koga muri Nyabarongo. Ubushize muri Gashyantare hari n'abo twari twafatiyemo duhamagara n'ababyeyi babo turabigisha tugira ngo babyumvise ariko ejo numvise ko amazi yageze mu muhanda abana bongera bajya mu mazi kandi ntabwo bikwiye.'

Yongeyeho ko bafite abantu bacunga ibyambu ndetse bagiye kubaha n'inshingano zo gucunga aba bana kugira ngo bababuze kujyamo muri uyu mugezi wa Nyabarongo.

Ababyeyi bahangayikishijwe n'abana boga muri Nyabarongo ibamo ingona n'imvubu ntacyo bikanga
Muri Nyabarongo hagiye hanagaragara amoko atandukanye y'inzoka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/syorongi-impungenge-ku-bana-boga-muri-nyabarongo-irimo-ingona-ntacyo-bikanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)