SKOL yakiriye abakinnyi ba Rayon Sports y'Abagore ibagenera n'ishimwe (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi birori byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 26 Gicurasi 2023, byari byitabiriwe n'abakinnyi ba Rayon Sports mu Bagabo no mu Bagore, abayobozi n'abakozi bayo, abakozi ba SKOL ndetse n'abafana ba Murera.

Mu kanyamuneza kagaragaraga mu maso ya buri wese, aba bose babanje gusangirira hamwe ibinyobwa byengwa n'uru ruganda, mbere yo gutangira igikorwa.

Ku ikubitiro habanje guhembwa abakinnyi babaye beza mu kwezi kwa Mata 2023, ibihembo byashyikirijwe Héritier Luvumbu Nzinga ndetse na Imanizabayo Florence mu makipe yombi.

Luvumbu yari ahanganye na Esomba Willy Onana na Musa Esenu kuri iki gihembo, mu bagore Imanizabayo yahigitse Uwanyirigira Sifa na Ishimwe Rosine na bo bitwaye neza.

Aba bakinnyi bose uko ari batandatu, bashyikirijwe ibihembo birimo ibikoresho byo kwifashisha mu myitozo ndetse aba mbere bahabwa ibikombe nk'igihembo gikuru.

Umwanya wakurikiyeho wari uwo guhamagara ikipe y'Abari n'Abategarugori, umwe kuri umwe agashimirwa byihariye ahabwa impano n'ubuyobozi ku mpande zombi.

Igihembo rusange nyamukuru cyari miliyoni 5 Frw uruganda rwemereye ikipe niramuka itwaye Shampiyona, ndetse na miliyoni 3 Frw kuko yegukanye umwanya wa kabiri mu Gikombe cy'Amahoro.

Kapiteni wayo, Uwase Neza Andersane, yavuze ko uyu mwaka wayibereye mwiza ariko mu mwaka utaha kuva ikipe yarazamutse, bazi neza akazi kabategereje.

Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery Ltd, Ivan Wulffaert, yavuze ko ari iby'agaciro gutera inkunga ikipe mu gihe gito igahita igera ku ntsinzi kandi igiye gukora ibirenze.

Wulffaert yongeyeho ko uruganda ayoboye rugiye kubaka inzu abakinnyi bagiye kujya bahinduriramo imyambaro no kuruhukiramo ndetse inavugurure aho abafana bicara, iyi kipe ijye yakirira ahantu heza kurushaho.

Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick, yavuze ko imihigo ikipe ifite ikomeje kandi ko hari ibigiye gukorwa kugira ngo mu mwaka utaha izabe ityaye.

Rayon Sports y'Abagore yegukanye Igikombe cya Shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri mu mupira w'amaguru. Yagitwaye idatsinzwe nyuma yo gutsinda imikino 16 ikanganya umwe. Muri iyi mikino yinjije ibitego 122, yinjizwa icyenda mu gihe imikino 10 ari yo itinjijwemo igitego.




Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/skol-yakiriye-abakinnyi-ba-rayon-sports-y-abagore-ibagenera-n-ishimwe-ry

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)