Sobanukirwa byinshi ku kamaro kimpano mu mub... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iteka, impano zihora ari ingenzi cyane ku muntu ushaka kubaka umubano ukomeye kandi wuje urukundo. Muri rusange impano zigira akamaro kanini, ariko byose bikaganisha ku gukomeza umubano no gutuma urushaho kuramba. 

Nubwo imibanire y'abantu igiye yihariye, ariko nta muntu n'umwe ushobora guhakana ko impano zifite uruhare runini mu gushimangira uko abantu babanye. Iyo tuvuze ibijyanye n'imibanire, ntabwo bireba gusa abashakanye. Bishobora kuba imibanire n'abavandimwe bawe, ababyeyi, inshuti, abo mukorana, n'abandi. 

Izi ni zimwe mu mpamvu gutanga impano ari ingenzi mu mibereho y'abakundana:

1. Impano yo gushimira

Mu mibanire iyo ari yo yose, buri gihe, ni byiza kwibutsa umukunzi wawe ko umukunda cyane kandi ukanamushimira ko yaje mu buzima bwawe n'ibyo akora ku bwawe. Ushobora kumutegurira impano nziza kandi yoroheje niyo yaba shokora cyangwa ikindi kintu kidahenze, si ngombwa kubanza kubira icyuya! Ukayimuha, nk'ikimenyetso cyo gushimira kandi birahagije rwose kwerekana ibyiyumvo byawe. Impano yawe yo gushimira izahora ikumwibusa ubuziraherezo!

2. Impano yo kugaragaza urukundo

Iyi ni inzira nziza yo gushimangira umubano. Niba uri mu bucuti cyangwa ufitanye umubano udasanzwe n'undi muntu, ugomba guhora umwereka ko umwitayeho cyane. Si ngombwa buri gihe gutegereza kumuha impano nyinshi zidasanzwe. Impano ntoya izamwereka ibyiyumvo by'urukundo umufitiye kandi bimutere kwiyumva nk'udasanzwe!

3. Impano yo kwizihiza isabukuru

Isabukuru y'amavuko y'umuntu cyangwa indi sabukuru iyo ariyo yose ni intambwe ikomeye mu buzima bw'umuntu. Ni ingenzi cyane rero kuzirikana uwo munsi, maze ukifatanya n'umukunzi wawe kuwizihiza ariko ntiwibagirwe no kumugenera impano idasanzwe ijyanye n'uwo munsi. Hitamo impano ikwiye uwo ukunda kandi watekerejeho neza bizagufasha gutsindira umutima we byoroshye.

4. Impano yo gusaba imbabazi

Aho amagambo adahagije, impano zirahari kugirango zibigufashemo! Abantu bakunze kwisanga mu bihe bibagoye aho bashaka gusaba imbabazi abo bakunda ariko bakabura amagambo amagambo akwiye bakoresha. Mu bihe nk'ibi, impano ishobora kubikora neza cyane nkuko ikagufasha kwerekana ko usabye imbabazi ubikuye ku mutima. Impano yerekana ko ubabajwe rwose n'ibyo wakoze.

5. Impano yo kwishimira insinzi y'umukunzi wawe

Iyo ubonetse ukifatanya n'umukunzi wawe kwishimira insinzi runaka yagezeho biba byiza. Ariko biba akarusho, iyo umushakiye impano nziza yo kumwereka ko umwishimiye, bimugaragariza ko wishimiye byimazeyo ibyo yagezeho. Ibyagezweho ibyo aribyo byose, iteka iyo mpano izahora isobanuye byinshi kri we kandi ahore yishimiye cyane kumva ko hari umuntu ushishikazwa n'insinzi ye.

6. Impano yo gutuma umukunzi wawe amwenyura

Ha uwo ukunda impano kuberako bizana kumwenyura ku maso ye. Byuzuza ibyishimo, amahoro n'ibindi byiyumvo byinshi by'urukundo. Hatitawe ku cyabaye, iyo umuntu yakiriye impano imutunguye, arasimbuka kubera umunezero. Rero, mu mibanire yose, ni ingenzi kuzuza ubuzima bw'umukunzi wawe impano z'ibyishimo zo gutuma bamenya akamaro kabo mu buzima bwawe.

Muri rusange, ibyo byose byerekana ko gutanga impano ari ingirakamaro. Shimangira imizi y'umubano wawe ugenera impano umukunzi wawe kandi kenshi gashoboka. Hanyuma ahorane inseko nziza, yuje urukundo bigizwemo uruhare nawe. Impano ni ingenzi cyane kuko ibasha kugaragariza uwo ukunda ibyiyumvo n'amarangamutima byawe ku buryo bworoshye.

Isooko: relationshipatlife.com

Umwanditsi: Brenda MIZERO



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129653/sobanukirwa-byinshi-ku-kamaro-kimpano-mu-mubano-wabakundana-129653.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)