Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 abari abakozi ba Sonarwa bazize Jenoside wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Gicurasi 2023. Wabanjirijwe no gusura ibice bigize Urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Abakozi basaga 100 ba Sonarwa bamaze gusobanurirwa amateka y'u Rwanda mu gihe cya Jenoside, bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside.
Nyuma y'igikorwa cyo guha icyubahiro abavukijwe ubuzima bazira uko bavutse, bagiranye ikiganiro n'abakomoka ku miryango y'abakoraga muri iki kigo bishwe, bari baje kwifatanya na bo.
Muri iki kiganiro, Uzanyinema Annonciatha, yasangije aba bakozi amateka ye ay'umugabo we wakoraga muri Sonarwa ndetse n'umubyeyi we bose bazize Jenoside.
Mu buhamya bwe, yagarutse ku mateka ashaririye yanyuzemo ashimangira ko agomba kuyavuga nubwo bigoye.
Yagize ati "Aya mateka tumaze kwerekwa hano, njye nayabayemo. Ni ibintu byabaga mu kazi, aho nakoraga byabagamo, umugabo wanjye yari muri Sonarwa. Agahinda kari kenshi ubwo abana bambazaga bati 'kuki twe ba papa bataza kudutwara ku ishuri?'. Nabuze icyo nkora.'
"Nubwo bari bato ariko byari ngombwa kubibaza gusa aho bakuriye, ubigisha amateka ndetse ukabereka ko ibyabaye bitagomba kongera kubaho. Uyu ni wo mukoro wa buri wese."
Umuyobozi w'Agateganyo wa Sonarwa Life, Eric Kamanzi, yavuze ko kwibuka bivuze byinshi ku kigo kuko bigaragaza kutibagirwa uruhare bagize kugira ngo kigere aho kigeze.
Yagize ati "Aya ni amateka buri wese agomba kuzirikana. Nk'ikigo cyacu twiyemeje kubana n'ababuze ababo. Nk'ikigo cy'imfura mu bwishingizi, tugomba kubaha agaciro bakwiye kuko umusingi turi gukoreraho ni bo bawutangije."
Yakomeje ati 'Ikindi nk'uko mubizi, insanganyamatsiko ni 'Ukwibuka twiyubaka', natwe rero nka Sonarwa twifuje ko twajya twifatanya n'abacitse ku icumu tukaremera abatishoboye, ndetse muri rusange tukaba hafi imiryango y'abari abakozi bacu.'
Sonarwa yabuze abakozi benshi bayikoreraga, kugeza ubu abamaze kumenyekana amazina yabo ni 10 muri 13 bazwi.
Aba barimo Mukobwankabandi Béatrice, Ntamati Liberatha, Mugorewigaju Clémentine, Musoni Charles, Karangwa Innocent, Nshunguyinka Désiré, Nyiraneza Henriette, Umutesi Jeannette, Kayirangwa Claudine na Mbandiwimfura Claude umenyekanye vuba.
Sonarwa Life icuruza ubwishingizi bw'amashuri y'abana (Education endowment), ubwo kwizigamira (Pension), ubw'ubuzima (individual Life, Family protection and Group Life) n'ubwishingizi bw'inguzanyo (Loan Protection).
Ni mu gihe Sonarwa General yo icuruza ubwishingizi bw'ibinyabiziga, ubw'inkongi z'umuriro, ubwo gutwara abantu n'ibintu, ubw'impanuka zituruka ku murimo, kwishingira amafaranga ari muri banki cyangwa ava muri banki imwe ajya mu yindi n'ibindi.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sonarwa-yibutse-abari-abakozi-bayo-bazize-jenoside-amafoto