Ababibonye bavuga ko ingabo zagabye igitero gikomeye cy'indege muri Khartoum rwagati no mu nkengero z'ingoro ya perezida nk'uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
Umutwe wa Rapid Support Force (RSF) uvuga ko ari wo ugenzura ingoro, uvuga ko yagabweho igitero cy'indege irasenywa, ariko igisirikare cya Sudani gihakana aya makuru.
Imirwano ibera i Khartoum yadutse ku itariki ya 15 Mata, yatumye abantu ibihumbi magana bahunga ingo zabo ituma haba ikibazo cyo kugeza imfashanyo ku bazikeneye. Ikigo gishinzwe abinjira n'abasohoka cya Loni kivuga ko umubare w'abantu bavanwe mu byabo muri Sudani wikubye kabiri mu cyumweru ugera ku 700.000.
Ku wa Gatandatu, izo mpande zihanganye zananiwe kubahiriza kenshi amasezerano yo guhagarika mirwano, zohereje abazihagarariye mu biganiro mu mujyi wa Jeddah wo ku cyambu muri Arabia Saoudite.
Muri raporo ya mbere ku biganiro kugeza ubu, minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Arabia Saoudite yavuze kuri uyu wa Kabiri ushize ko imishyikirano igamije kugera ku "guhagarika intambara mu gihe gito", nk'uko byatangajwe na Televiziyo ya Leta ya Arabiya Saoudite, Al-Ekhbariya.