Sunrise FC yatemberejwe ibyiza bya Nyagatare, yemererwa akayabo ngo (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi ba Sunrise FC batambagijwe bimwe mu bice bitandukanye birimo umupaka uhuza u Rwanda na Uganda, ikiraro kinyura hejuru y'Umuvumba giherutse kuhuzura n'Agasantere ka Ryabega.

Nyuma y'uru rugendo, Visi Perezida wa Sunrise FC, Hodari Hilary, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cyakozwe mu gufata neza no gutegura ikipe ku mukino uzayihuza na Kiyovu Sports ku Cyumweru, tariki ya 21 Gicurasi 2023, ubwo azaba akina Umunsi wa 29 wa Shampiyona.

Ikipe ya Sunrise FC imaze icyumweru iri mu mwiherero aho abakinnyi bambuwe telefoni mu kubafasha kwitegura neza umukino.
Andi makuru ava muri iyi kipe n'uko ngo ubuyobozi bwabemereye prime y'amafaranga abarirwa mu bihumbi 350.000FRW kuri buri mukinnyi mu gihe baba batesheje Kiyovu sport amanota yatuma itakaza ikizere mu rugendo rwo gutwara igikombe ihanganiyemo na APR FC .

Nyuma yo gusura umupaka bakase mu muhanda mushya wa kaburimbo wakozwe ugenda ukagera mu Mujyi wa Nyagatare ari nako bareba imirambi irimo inzuri nyinshi muri aka gace.

Aba bakinnyi bagaragaye hari aho bameze nk'abari kuragira inka nziza cyane ko aka gace kazwiho cyane gukorerwamo ubworozi.

Uretse ibi bice banasuye ikiraro kinyura hejuru y'Umuvumba giherutse gutahwa aho gihuza utugari tubiri two mu Murenge wa Rwempasha, kikaba kireshya na metero 60 aho cyuzuye gitwaye miliyoni 106 Frw.



Sunrise FC izakira Kiyovu Sports ku Cyumweru saa Cyenda mu mukino uzabera kuri Stade ya Nyagatare. Iyi kipe yo mu Burasirazuba iri ku mwanya wa 11 n'amanota 31 mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere n'amanota 60.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sunrise-fc-yatemberejwe-ibyiza-bya-nyagatare-yemererwa-akayabo-ngo-izatsinde

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)