Umunyamakuru ukomoka muri Kenya akaba n'umuhanzi wabyaranye na Diamond Platnumz, Tanasha Donna yavuze ko agiye kwimuka muri Kenya akahakura umuryango we kuko ari igihugu cyuzuyemo umwanda.
Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, bukaba bwatunguye benshi mu bakunzi be.
Yagize ati "singiye kubeshya, iki gihugu ni umwanda. Ngiye kugerageza gufata umuryango wanjye n'imizigo nigendere neza. Ni umwanda kuko turimo kuwinjiramo mu buryo butandukanye, ariko buri munsi kuva 2023 yatangira ibintu bidasobanutse biraba. "
Uyu mubyeyi w'umwana umwe uvuka kuri se w'umutaliyani na nyina w'umunyakenya, aheruka kuvuga ko na we iyo abajijwe aho akomoka bimucanga.
Ati "iyo abantu bambajije aho nkomoka simenya aho ntangirira. Navukiye mu Bwongereza, nkurira muri Kenya twimukira mu Bubiligi ariko papa ni umutalitani ariko nakuranye n'umugabo wa mama."
Tanasha ntabwo yavuze igihugu azimukiramo ariko mu kwezi gushize aheruka gutangaza ko hari umugabo wamusabye ko yamubera umugore nubwo atatangaje igihugu akomokamo bikekwa ko ari we agiye gusanga.