Bruce Melodie ari kugaragara ku byapa bya telefoni za Tecno hirya no hino mu gihugu yasobanuye ko yari arambiwe gukoresha telefoni z'ibiwani ibyo we yise 'Ibikwangari'.
Ni mu kiganiro twagiranye nyuma yo kuba 'Brand mbassador' wa Tecno ahamya ko azakorana nabo mu gukundisha abanyarwanda ziriya telefoni ziri mu zikoreshwa cyane mu bihugu bifite abaturage bafite amikoro acagase.
Ati 'Uyu munsi ndi 'Brand Ambassador wa Tecno Camon zose'. Bruce Melodie yahawe telefoni ya Tecno ya Camon 20 Premier 5G.
Yakomeje avuga ko impamvu Tecno yamuhisemo nawe akemera kuyiha umwanya mu bijyanye n'akazi akora ari uko 'Tecno iberanye n'akazi nkora, umuntu nkanjye nkamamaza ibicuruzwa bya Tecno'.
Bruce Melodie avugako kuba abanyamahanga baza kumuha akazi byerekana uko umuziki we ukundwa na buri wese.
Amasezerano basinye afite igihe bateganyije ariko birinze kuvuga igihe azamara. Yanakomoje ko bishoboka kuzajya hagaragara amashusho ya Bruce Melodie yamamaza telefoni za Tecno.
Mu mikorere y'iyi telefoni ya Tecno Camon 20 ifite umwihariko wo kuba yakuzura umuriro mu isaha imwe, ikaba yamara umunsi wose uri kuyikoresha kuri murandasi.
Ni mu gihe ubaye utakoresheje murandasi ishobora kumara icyumweru ugifite umuriro, bitewe na battery yayo ifite 500 mah. Ni telefoni ifite uburyo bwo gufotora icyarimwe ifoto ya camera y'imbere (selfie) n'iy'inyuma hatabayeho gufunga gufunga camera imwe.
Ni telefoni ifite 108 Megapixels, ikaba ifite urumuri ruhagije rwo gufotora mu mwijima kubera (RGBW) iri hejuru. Mu bindi yihariyeho nuko ishobora gukurura icyo igiye gufotora ntigitakaze umwimerere wacyo. Ikindi kandi ishobora gufata video ntiyizunguze (shaking).
Ubibuko bwayo (Storage0 bufite 512 RAM, ikaba ifite 8GB . mu kuyikoraho (Touch sampling rate) ya 360 Hz ku buryo uyikoresha yihuta cyane. Ni telefoni ikozwe mu ikoranabuhanga rirengera ibidukikije (positively to the ecosystem). Igiciro cyayo nticyakwigonderwa na buri wese ariko MTN yabitekerejeho.
Bruce Melodie yatangaje ko yishimiye kuba 'Brand Ambassador' wa Tecno
Bruce Melodie avuga ko hari byinshi azakora mu kwamamaza iyi telefoni TECNO yashyize ku isoko
KANDA HANO UREBE UKO BYARI BIMEZE UBWO BRUCE MELODIE YINJIRAGA MU MURYANGO MUGARI WA TECNO