Sitade Amahoro ni cyo kibuga gikuru cy'umupira w'amaguru mu Rwanda kuva yakubakwa ahagana mu 1986. Kuva muri Nzeri  umwaka ushize, imirimo yo kuvugurura iyi sitade yaratangiye, aho hari intego yo kubaka iki kibuga mu buryo bugezweho, ndetse ikongererwa n'ingano, ikajya yakira abantu ibihumbi 45 bavuye ku bihumbi 25.
Nyuma y'amezi 8 gusa, winjiye muri iyi sitade usanga hamaze guhindurwa byinshi, ndetse umuntu yavuga ko imirimo yo kubaka igeze nko mu cya kabiri. Biteganyijwe ko iyi sitade izuzuza mu 2024, ahagana mu mpera z'ukwezi wa Kamena, ndetse ikaba izakoreshwa mu muhango w'irahira ry'umukuru w'igihugu, ndetse ikazakira imikino y'igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho, kizabera mu Rwanda muri uwo mwaka.
Imirimo yo kubaka sitade Amahoro igeze kure, ndetse icyizere ni cyose ko umwaka utaha izatangira gukoreshwa
Ukinjira ahahoze amarembo manini, usanganirwa n'ibikorwa by'ubwubatsi n'urusaku rw'ibimashiniÂ
Kanda hano urebe video igaragaza aho imirimo yo kuvugurura sitade Amahoro igeze
Umuzenguruko wa sitade, ku ruhande ruteganye n'imyanya y'icyubahiroÂ
Ahahoze ari mu myanya ya macye naho hazaba hatwikiriye nta zuba n'imvura bizagera ku bahicaye
Ibisima bizaterekwaho udutebe byatangiye guterekwa mu mwanya wabyo
Abubatsi barubaka ijoro n'amanywa ndetse bagasimburanwa kugira ngo imirimo yihute
Usibye ibice bizaba byegereye ikibuga bizaba bihenze, imyanya yo hejuru niyo izaba ihendutse ndetse ni naryo tandukaniro ku mafaranga abafana bazajya bishyuraÂ
Ubu ikigezweho kuri iyi sitade ni uko abubatsi barimo gushyiraho inkingi zizafata igisengeÂ
Hanze ya sitade hari ibikorwa bitandukanye harimo n'amazu araramo abakoziÂ
Mu myanya y'icyubahiro hari kubakwa mu buryo budasanzwe bakoresheje ibyumaÂ
Abakozi bashishura amarangi yari asize ku bikuta ni bamwe mu bantu bakora akazi gakaze kubera ivumbi riba ritumukaÂ
Ikibuga cyazamuwe hejuru metero 3 ku buryo abafana bicaye hasi bazaba begeranye n'abakinnyiÂ
Aho abafana bazajya batangirira kwinjirira hari umwanya munini ndetse hari n'ibyumba bazajya bafatiramo icyo kunywa no kuryaÂ
Ibyuma bizafata igisenge byamaze kuhagera ari byinshi ndetse bizazenguruka sitade yose
Iyi sitade izaba ifite uburebure busaga metero 30 bivuze ko umuntu uzajya yicara hejuru, azajya aba ameze nk'umuntu uri muri etaje ya gatandatu ibaye ari inyubako igeretse
Imodoka ni nyinshi ndetse zikora akazi gatandukanye ku buryo imirimo ihita yihutaÂ
Imvura igwa itagwa, abakozi barakora
Kanda hano urebe amafoto menshi
AMAFOTO: Ishimwe Olivier Ba
VIDEO: Ishimwe Olivier BaÂ