The Rock yagarutse muri Fast Furious igic... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dwayne Johnson wamamaye cyane ku izina rya 'The Rock' kabuhariwe muri Catch, wanahiriwe no gukina filime, yasubije ibyifuzo bya benshi bifuzaga kumubona mu gice cya nyuma cya filime ya 'Fast & Furious'. 

Hamaze gutangazwa ko uyu mugabo w'ibigango ari mu gice cya 10 k'iyi filime izasohoka ku itariki 19 Gicurasi 2023. Aya makuru yagiye hanze nyuma yaho benshi bahwihwisaga ko azakigaragaramo ariko bitaremezwa.

Mu 2019 nibwo The Rock yagiranye ibibazo na Vin Diesel maze ahita atangaza ko atazongera kugaragara mu bindi bice by'iyi filime. Nyuma Vin Diesel yamusabye ko akwiye kugaruka mu guce cya 10 bagasozanya urugendo gusa The Rock aryumaho. 

Kuri ubu byamaze kwemezwa ko The Rock azagaruka mu gice cya 10 agasubira gukina muri 'role' amenyereweho y'umupolisi witwa 'Luke Hobbs' nk'uko byatangajwe na Louis Leterier watunganije akanayobora iki gice cya cumi.

The Rock yatangarije People Magazine ko yishimiye cyane kuba yongeye gukina muri iyi filime. Yagize ati: ' Nari narabigize ibanga ngo bizatungure abafana ba Fast Saga ariko twabamaze amatsiko. 

Nzongera kuyigaragaramo kandi ntibikwiye kubatungura kuko nisubiye ku cyemezo nari narafashe. Turi umuryango kandi niko bizahora. Ntacyatubuza gushyira hamwe ngo duhe abafana ibyo bifuza'.

The Rock yatangiye kugaragara muri iyi filime kuva mu gice cya 5 kugeza ku cya 8. Kuri ubu agiye kongera kugaruka mu gice cya 10 nyuma yo kutagaragara mu cyari giherutse. 

Fast & Furious igice cya 10 gitegerejwe na benshi, kizagaragaramo ibyamamare muri sinema birimo nka Jason Momoa, Jason Statham, Brie Larson, ndetse n'abandi basanzwe bayimenyerewemo nka Ludacris, Tyrese, Michelle Rodriguez n'abandi.

The Rock azagaruka mu gice cya 10 cya 'Fast & Furious'

Vin Diesel yari yabanje gusaba The Rock ko yagaruka bagakinana igice cya nyuma

Iyi filime irimo ibyamamare nka John Cena, Jason Momoa, Jason Statham n'abandi, izasohoka ku itariki 19 Gicurasi





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129461/the-rock-yagarutse-muri-fast-furious-igice-cya-10-nyuma-yigihe-yarayisezereye-129461.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)