Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023, muri BK Arena hatangiye gukinirwa imikino ya nyuma nya Afurika muri Basketball. Saa kumi nibwo yatangiye gukinwa maze Stade Malien iba iya mbere ikatishije itike nyuma yo gutsinda Cape Town Tigers amanota 78-69.
Saa moya n'igice nibwo hari hategerejwe umukino w'ikipe yari ihagarariye u Rwanda ariyo REG BBC gusa yahise isezererwa na Al Ahly yo Mu misiri. Â
Ikipe ya REG yatangiye umukino mu minota 2 yambere ubona ifite imbaraga nk'ikipe yariri imbere y'abafana, Pitchou Manga niwe watangiye ubona yerekana itandukaniro ndetse anatsinda amanota mu buryo bworoshye.Â
Bigeze mu minota 5 Al Ahly nayo yatangiye kwerekana itandukaniro maze isiga REG BBC bituma inarangiza agace kambere iyoboye n'amanota 23 -18.
Agace ka kabiri kakinwe abasore ba REG BBC bakora amakosa menshi ndetse banatakaza imipira maze abakinnyi ba Al Ahly bagahita babyaza amahirwe umusaruro batsinda amanota binyuze cyane kuri Ehab Amin.Â
Igice cya mbere cyagiye kurangira Al Ahly yashyizemo ikinyuranyo cy'amanota menshi,bari bafite 46-32 ya REG BBCÂ
Mu gice cyakabiri ikipe ya REG BBC yaje yashyizemo imbaraga ubona ishaka intsinzi ku gupfa no gukira, batangiye babona amanota ku buryo mu minota 3 ya mbere bari bamaze gusigarana ikinyuranyo cy'amanota 2 gusa ku kazi kabaga kari gukorwa cyane na Axel Mpoyo atsinda.
Agace kagatatu karangiye REG BBC yongeye kurushwa imbaraga, Al Ahly yariyoboye n'amanota 67-53.
Agace ka kane ari nako ka nyuma katangiye REG BBC ikomeje kugarikwa cyane kuko mu minota 2 ya mbere gusa Al Ahly yari yamaze kongeramo ikinyuranyo cy'amanota menshi babifashijwemo cyane na Ehab Amin ndetse na Anunwa Omot batsindaga cyane.Â
Umukino warangiye REG BBC itsinzwe amanota 94-77 ihita inasezererwa gutyo, Al Ahly yakomeje muri 1/2 izahura na Stade Malien.
N'ubwo REG BBC yasezerewe ariko uyu mukino wari witabiriwe na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu.
Abakinnyi b'ikipe ya Al Ahly yageze muri 1/2Â
Ikipe ya REG BBC ikuriwemo muri 1/2Â inshuro ya 2 yikurikiranya kuko no mu mwaka ushize niko byagenze
Abakinnyi ba REG BBC yasezerewe
Perezida Kagame wari waje kwihera ijisho uyu mukino
Madamu Jeannette Kagame nawe yari yaje kureba uyu mukino