#TheBAL: Stade Malien yabonye itike ya 1/2 ih... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukino wafunguye iri rushanwa muri BK Arena wabaye saa kumi zuzuye, wahuje ikipe ya Stade Malien yaturutse muri Sahara Conference ndetse na Cape Town Tigers yaturutse muri Nile Conference.

Iyi kipe ya Cape Town Tigers yo muri Afurika y'Epfo yatangiye igorwa cyane kuko agace ka mbere karangiye itsinzwe amanota 15-31. 

Mu gace ka kabiri nabwo byakomerejeho maze bituma igice cya mbere kirangira Stade Malien ariyo ikiyoboye n'amanota 48 -30 ya Cape Town Tigers.

Igice cya kabiri cyatangiye ubona noneho Cape Town Tigers yashyizemo imbaraga ugereranyije no mu gice cya mbere, agace ka gatatu karangiye batsinzwe amanota 64-52. 

Mu gace ka gatatu habayemo kugorana ndetse no guhatana cyane kuko abakinnyi ba Stade Malien biraye bituma babahindukirana bigera aho Cape Town Tigers isigara irushwa amanota 2 gusa. 

Mu minota ya nyuma umukinnyi nka Aliou Diara yakoze akazi gakomeye atsinda amanota menshi bituma Stade Malien yongera gushyiramo ikinyuranyo kinini maze umukino urangira ikiyoboye n'amanota 78-69.

Stade Malien yahise ikatisha itike yerekeza 1/2 maze Cape Town Tigers ihita isezererwa gutyo.


Aliou Diara uri mu batsinze amanota menshi muri uyu mukino










Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129599/thebal-stade-malien-yabonye-itike-ya-12-ihigitse-cape-town-tigers-amafoto-129599.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)