Tiwa Savage yaririmbye mu gitaramo kizihiza i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gitarambo mbaturamugabo kitabiriye n'abantu benshi cyabaye mu ijoro rya cyeye ubwo hizihizwaga iyimikwa ry'Umwami Charles wa III, wasimbuye Umwamikazi Elizabeth wa II watanze muri Nzeri ya 2022.

Iki gitaramo cyabereye ku kibuga kinini kiri imbere y'ingoro ya Windsor Castle iherereye mu gace ka Berkshire mu Bwongereza. 

Umuhanzikazi Tiwa Savage ukunze kwitita 'African Bad Gal' yataramiye abitabiriye iki gitaramo abaha ibyishimo abinyujije mu ndirimbo za zakunzwe. 

Indirimbo ya mbere yaririmbye akigera ku rubyiniro ni 'Keys to the Kingdom' yakoranye na Beyoncé ikanasohoka kuri album y'iki cyamamarekazi yise 'The Lion King' ari nayo yakoreshejwe muri filime ya Beyoncé yise 'Black Is King'.

Tiwa Savage wari wambaye ikanzu ibereye ijisho, yakomeje asusurutsa abantu mu ndirimbo zirimo nka 'All Over You' na 'No Way' zakanyujijeho mu minsi ishize.

Uyu muhanzikazi kandi yagaragaje ko yishimiye kuba yaririmbye muri iki gitaramo, ashyira amashusho kuri instagram ye maze yandikaho ati: 'Umunsi mwe nzabwira umuhungu wanjye ko uyu ari Tiwa Savage'.

Muri iki gitaramo cyanyuze kuri televiziyo mpuzamahanga ya BBC, Tiwa Savage yagihuriyemo n'ibyamamare birimo Katy Perry hamwe na Lionel Ritchie.


Tiwa Savage yaririmbye mu gitaramo kizihiza iyimikwa ry'Umwami w'u Bwongereza King Charles III



Ibyishimo byari byose kuri Tiwa Savage waririmbye mu gitaramo cy'amateka


Tiwa yahereye ku ndirimbo 'Keys To The Kingdom' yakoranye n'icyamamarekazi Beyoncé 


Yakomereje ku ndirimbo ze zakunzwe zirimo nka 'All Over'

Tiwa Savage yanyuzwe no kuririmba muri iki gitaramo 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129072/tiwa-savage-yaririmbye-mu-gitaramo-kizihiza-iyimikwa-ryumwami-amafoto-129072.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)