Tom Close yakomoje ku bahanzi nyarwanda yasab... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tom Close yatangaje ibi mu kiganiro "Break Fast with the Stars" cya Kiss Fm, kiyoborwa n'abanyamakuru Rusine Patrick, Andy Bumuntu na Sandrine Isheja.

Muri byinshi uyu muhanzi yatangaje harimo ishimwe rye ku bahanzi bemeye ko bakorana kuri Album ye ya cyenda. 

Ati: 'Bull Dogg ni inshuti yanjye kuva twiga i Butare, ni wa muntu nahamagara igihe icyo ari cyose akaza, iyi ni indirimbo ya kabiri dukoranye tuzakorana n'izindi ndamushima cyane.'

Agaruka kandi ku bahanzi barimo abo mu kiragano gishya cy'umuziki yandikiye ngo babe bakorana, bakanga kumusubiza [kumurya 'seen'], ati: 'Hari abahanzi b'iyi minsi nasabye ko dukorana barya 'seen' nubwo ntifuza kubavugaho.'

Aboneraho gushimira abo bakoranye by'umwihariko ahereye kuri B-Threy uri mu ba none ariko wamufashije cyane, avuga ko ari umuhanzi uzi icyo ashaka kandi wubaha cyane.

Iyi Album ya Tom Close yise 'Essence' yayikoranyeho n'abahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo abo twavuze haruguru n'abandi nka Nel Ngabo na Riderman. Mu bo hanze harimo Sat B, Wezi na Apass.

Uyu muhanzi yasabye abanyarwanda kumufasha mu rugamba yatangiye rwo gukora umuziki uri mu ndimi z'amahanga avuga ko bikwiye.

Asanga byaba ari agatangaza u Rwanda rwungutse irindi soko ry'abanyamahanga nka miliyari biyongera kuri miliyoni 40 z'abakoresha Ikinyarwanda abahanzi nyarwanda bakunze gukoresha.

"Essence", Album nshya Tom Close yamuritse, ni iya 9, ikaba igizwe n'indirimbo 13. Album ze uko ari icyenda ni: Kuki, Sibeza, Ntibanyurwa, Komeza Utsinde, Ndakubona, Isi, Igikomere, So Fine na Essence yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Gicurasi 2023.

KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO YA TOM CLOSE NA BULL DOGG YITWA 'A VOICE NOTE' IRI KURI ESSENCE

">

KANDA HANO WUMVE UNAREBE 'DON'T WORRY' INDIRIMBO YA TOM CLOSE IRI KURI ESSENCE

">

Tom Close yashyize hanze Album yise 'Essence' ikoze mu rurimi rw'icyongereza Yasabye abanyarwanda kumushyigikira ngo batinyure abandi bahanzi gukora ibintu bishobora kumvwa na benshi mu ruhando mpuzamahangaTom Close yari yatumiwe mu kiganiro cya Kiss FM aho yatangarije byinshi ku mushinga mushya yashyize hanze w'indirimbo 13 zikubiye kuri Album yise 'Essence'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128951/tom-close-yakomoje-ku-bahanzi-nyarwanda-yasabye-ko-bakorana-kuri-album-yasohoye-bakamurya--128951.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)