Tom Close yifashishije umuziki wa Nigeria yag... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, ubwo yaganirizaga abiganjemo urubyiruko bitabiriye igitaramo cy'urwenya cya 'Gen-Z Comedy' cyabereye kuri Mundi Center- Rwandex, gihuriramo abanyarwenya bakomeye barimo Fally Merci.

Tom Close yavuze ko umuvuduko w'iterambere ry'u Rwanda wajyanye no gutera imbere kw'Abanyarwanda, imvugo y'uko abantu bazi ururimi rumwe nk'inka iracika, abantu bariga baraminuza, binatuma nawe yarahisemo gukora album 'Essence' mu rurimi rw'icyongereza kubera ko ashaka kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga.

Uyu munyamuziki yavuze ko mu bihe bitandukanye yumvise abantu bavuga ko abahanzi bo mu Rwanda bakora ibihangano bitarenga umupaka, ariko avuga ko bishoboka ko umuhanzi wo mu Rwanda yatwara ibihembo bya BET Awards binyuze mu kuba abafana bamushyigikira.

Tom avuga ko kugirango umuhanzi wo mu Rwanda agere ku rwego rwiza, akwiye kugerageza gukora ibihangano bye mu ndimi zo mu mahanga zigera kure.

Ati 'Ese ntabwo mukeneye kutubona dutwara za BET. Ni ukuvuga ngo kugirango tujye hanze, tugire n'amahirwe yo gutsindira ibihembo, tugire n'amahirwe yo gutaramira hanze, ni uko tugerageze no kwagura indimi turirimbamo.'

Avuga ariko ko gukora ibihangano mu ndimi zo mu mahanga bidahagije, kuko abakunzi b'umuziki basabwa kubashyigikira.

Ati 'Byibuza icyo ng'icyo. Igisigaye ni mwebwe, abakunzi b'ibihangano byacu, ni abamenyekanisha ibihangano bazabikora ariko twabanje gukora icyo twagom ba dukwiye gukora. Rero mwadutumye hanze, turi tayari kugenda, ariko dukeneye impamba.

Ibihembo bya BET Awards bimaze imyaka irenga 21 bitangwa. Ni bimwe mu bikomeye bihabwa abahanzi bihagazeho ku rwego rw'Isi, muri uyu mwaka bizatangwa mu birori bizaba ku wa 25 Kamena 2023, bitegurwa na Black Entertainment Television.


Ikibuga cy'umuziki cyacuramiye muri Nigeria kubera gushyigikirwa:

Tom Close kuba umuhanzi nka Omah Lay wo muri Nigeria, ari mu bakomeye muri Afurika bituruka ku kuba iki gihugu gishyigikira cyane abanyamuziki, kandi n'abakunzi b'umuziki bakabigiramo uruhare, bakumva ibihangano byabo ku bwinshi.

Yavuze ko imiterere y'iki gihugu n'ibindi bituma 'n'umuhanzi uvutse uyu munsi atangira gukora ibitaramo muri Afurika'.

Tom Close avuga ko atekereza ko Omah Lay adafite indirimbo zirenga 20, ariko 'u Rwanda yarujemo, yagiye muri Uganda, yagiye Kenya, yagiye muri Afurika y'Epfo ubu ari mu bitaramo i Burayi'.

Akomeza ati 'Nkeka ko aho hantu nta muhanzi wo mu Rwanda wari wahatekereza ngo akore ibitaramo bimeze uko, kandi n'icyo twifuza.'

Tom yavuze ko nk'umuntu ukora akazi ko kuvura abantu, bisaba ko nyiri ubwite abanza kumenya ko arwaye, hanyuma muganga akamusuzuma akamenya indwara.

Yavuze ko kwemera ko umuziki wa Nigeria wateye imbere mu nguni zose atari ibintu byo gushidikanyaho ku buryo n'umwana w'abo uvutse akomera mu muziki. Ati 'Twemera ko Nigeria ituri imbere mu bintu byinshi.'

Leta ya Nigeria yashoye imari nini mu guteza imbere uruganda rw'imyidagaduro muri iki gihugu, byatumye abahanzi b'aho bisanga cyane ku isoko Mpuzamahanga. Ingero ni nyinshi z'abahanzi bo muri iki gihugu nka Burna Boy, Wizkid, Davido, Omah Lay n'abandi utabasha gutumira uko wiboneye mu bitaramo.

Nka Burna Boy kugirango aze i Kigali wamwishyura nibura Miliyoni 500 Frw. Aba banyamuziki baca uduhigo uko bucyeye n'uko bwije mu bitaramo, ku mbuga zicuruzizwaho umuziki n'ibindi, kandi bamaze kwegukana ibihembo bikomeye ku Isi.

Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo IFPI, bwagiye hanze ku wa 17 Ukwakira 2020, bwagaragaje ko uruganda rw'umuziki winjije Miliyari 81.9 € mu bihugu 27 bigize Umuryango w'Ibihugu by'u Burayi n'ubwami bw'u Bwongereza, kandi uru ruganda rw'umuziki rwahanze imirimo igera kuri miliyoni 2.

Ubundi bushakashatsi bwerekanye ko uruganda rw'umuziki rugira uruhare rwa Miliyari 170$ ku ngengo y'imari y'umwaka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi rugahanga akazi ku bantu barenga miliyoni 2.5 binyuze mu bitaramo, gucuruza ibihangano ku mbuga nkoranyambaga n'ibindi.

Imibare igaragaza ko uruganda rw'umuziki muri Nigeria rwinjiye Miliyoni 26$ muri Nigeria mu 2014, rwinjiza Miliyoni 34$ mu 2018, biteganyijwe ko muri uyu mwaka uru ruganda ruzinjiriza Nigeria nibura Miliyoni 44$. 

Tom Close yagaragaje ko umuziki wa Nigeria wabaye Mpuzamahanga kubera uburyo abatuye iki gihugu bashyigikira abahanzi 

Tom Close avuga ko abahanzi bo mu Rwanda bakwiye kugerageza kuririmba mu ndirimbo zo mu mahanga mu rwego rwo kwagura ibyo bakora



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129557/tom-close-yifashishije-umuziki-wa-nigeria-yagaragaje-igisabwa-ngo-umuhanzi-wi-kigali-yeguk-129557.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)