Tshisekedi ari mu ruzinduko mu Bushinwa, aho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yahuye n'Abanye-Congo bahakorera, abiga n'abandi baba mu Murwa Mukuru w'u Bushinwa, Beijing.
Mu byo yagarutseho harimo intambara igihugu cye kimaze iminsi gihanganyemo n'umutwe wa M23, aho uwo mutwe wagiye wigarurira uduce dutandukanye udukuye mu maboko y'ingabo za Leta.
Tshisekedi yavuze ko igihe kigeze ngo yirukane mu gisirikare ibisambo biri mu gisirikare ndetse n'abandi badafite umutima wo kurwanirira igihugu.
Ati 'Igihe kirageze ngo twitandukanye n'ibisambo biri mu ngabo zacu ndetse n'abadafite imyitozo ihagije ku buryo badashobora kurengera igihugu n'abaturage.'
Congo ni kimwe mu bihugu bya Afurika bifite umubare mwinshi w'abasirikare ariko bayobowe nabi, barangwa na ruswa n'ibindi bibazo birimo kudahemberwa igihe.
Tshisekedi ajya ku butegetsi yavuze ko imbaraga nyinshi azazishyira mu kuvugurura igisirikare ariko bisa n'aho nta musaruro ugaragara byatanze kuko ibibazo birimo umutekano muke mu Burasirazuba bw'igihugu byarushijeho kwiyongera, nubwo muri Kivu y'Amajyaruguru na Ituri hashize imyaka ibiri hashyizweho ibihe bidasanzwe n'abayobozi ba gisirikare.