Turahirwa Moses wiyaturiyeho ubutinganyi, yemereye urukiko icyaha cyo (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yemera ko anatabwa muri yombi yafatanywe urumogi iwe, icyakora ngo ishati rwasanzwemo yari atarayambara na rimwe, ku buryo atazi uko rwahageze.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Moses Turahirwa washinze inzu y'imideli ya Moshions, akurikiranyweho ibyaha by'inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.

Turahirwa yafunzwe nyuma y'uko RIB imutumije ngo yisobanure ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, hafatwa icyemezo ko iperereza ari gukorwaho rikomeza afunze.

Ni icyaha yaketsweho nyuma yo gutangaza ifoto ya Pasiporo avuga ko yishimiye kwitwa umukobwa, mu gihe iyo pasiporo itari ukuri.

Kuva muri Mutarama, Turahirwa ntatana n'inkuru zivugisha abantu, ku buryo hari n'abavuga ko icyo agamije ari uguteza ubwega no guhora mu matwi y'abantu ijoro n'amanywa.

Byatangiye muri Mutarama ubwo hajyaga hanze amashusho n'amafoto amugaragaza ari gusambana n'abagabo bagenzi be. Ntiyigeze ayahakana ahubwo yavuze ibintu bidasobanutse, ko ari ibizagaragara muri filimi ivuga ku mideli, ariko ko uwo muntu usambana atari we, ko ari undi basa.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/turahirwa-moses-wiyaturiyeho-ubutinganyi-yemereye-urukiko-icyaha-cyo-gukoresha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)