Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Turikiya yatangaje ko icyo gihugu cyifatanyije n'abanyarwanda.
Ati 'Dufite agahinda kenshi k'abantu basaga ijana baburiye ubuzima mu nkangu n'imyuzure byatewe n'imvura nyinshi yaguye kuwa 2 Gicurasi 2023 mu Ntara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru mu Rwanda.'
'Twihanganishije kandi twifatanyije n'ababuze ababo n'Abanyarwanda muri rusange.'
U Rwanda na Turikiya bisanganywe umubano mwiza ushingiye kuri dipolomasi, ishoramari, ubucuruzi n'izindi nzego.
Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda, Aslan Alper Yüksel muri Gashyantare uyu mwaka yashimiye u Rwanda uburyo rwababaye hafi mu ntangiriro z'uko kwezi, ubwo Turikiya yibasirwaga n'umutingito wahitanye abagera ku bihumbi 60.
Press Release Regarding the Landslides and Floods in Rwanda https://t.co/RpzUADGRk4 pic.twitter.com/6aCdM24F2Q
â" Turkish MFA (@MFATurkiye) May 3, 2023