"Twabisigaga ku mabere kugira ngo abe manini" Umuhanzikazi Sunny yerekanye umuti abakobwa bakoresha bari gukuna(guca imyeyo) - AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Sunny wamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Kungora' yakoranye na Bruce Melodie, yerekanye umuti abakobwa bakoresha bari gukuna cyangwa se ibyo bita guca imyeyo.

Uyu muhanzikazi we n'umukobwa we ubwo barimo gutembera mu misozi yo muri Kenya, Sunny yabonye ibimera muri ako gace maze avuga ko ari umuti wo gukuna.

Mu mashusho yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, Sunny yerekanye uyu muti maze avuga ko abakobwa baciye imyeyo bawuzi(gukuna) ndetse kandi yavuze ko bawusigaga ku mabere kugira ngo abe manini gusa we ntibyamuhiriye.

Yagize ati 'Twabisigaga ku mabere kugira ngo abe manini, umenya ariyo mpamvu njye twabaye duto.'

 

 



Source : https://yegob.rw/twabisigaga-ku-mabere-kugira-ngo-abe-manini-umuhanzikazi-sunny-yerekanye-umuti-abakobwa-bakoresha-bari-gukunaguca-imyeyo-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)