U Burundi bwatatse ko Abanyarwanda bajya gucukurayo amabuye y'agaciro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muremure ni umugezi ugabanya Intara y'Amajyepfo mu Karere ka Nyaruguru ndetse n'Intara ya Kayanza mu Burundi. Uruzinduko Col. Cishahayo yahagiriye rwari rugamije kugenzura uburyo amabuye y'agaciro acukurwa ndetse no 'kureba aho abantu bo mu Rwanda bacukuye amabuye mu minsi ishize'.

Urwo rugendo yarukoze ari kumwe n'inzego z'umutekano zirimo Polisi n'Igisirikare, arangije agirana ikiganiro n'abaturage bo muri ako gace, ababwira ko bagomba kuba maso ntihagire umuntu ujyayo gucukura amabuye.

Aho hantu bivugwa ko hari amabuye y'agaciro ya Coltan. Ku ruhande rw'u Rwanda aho, nta bucukuzi bwemewe n'amategeko buhakorerwa kuko n'umuntu wari warahawe uruhushya ngo acukure, rwarangiye mu 2019, kuva icyo gihe ibyo bikorwa byarahagaze.

Ni ahantu hagati y'imisozi, ndetse mu nkengero zayo mu Burundi, haracyakorerwa ibikorwa by'ubucukuzi gusa si hafi y'u Rwanda, muri make si hafi y'aho havugwa.

Aho havugwa ko Abanyarwanda bajya kwiba amabuye, Abarundi bahacukuraga amabuye mu buryo bwemewe n'amategeko, na bo bamaze amezi atandatu bahagaritse ibyo bikorwa.

Umwe mu bantu bazi neza aka gace yabwiye IGIHE ati 'Ni ahantu hari akagezi gato wadahisha amazi ibasi, si umugezi ufatika, bivugwa ko mu mucanga waho habamo Coltan. Imisozi yo hakurya i Burundi ho baracukura.'

Aha hantu bivugwa ko hari amabuye y'agaciro ya Coltan acukurwa mu Burundi

Abajya gucukura aho hantu ni abajura

Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo busobanura ko abantu bakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri uwo mugezi, ari ababa bagiyeyo mu bikorwa binyuranyije n'amategeko.

Guverineri Kayitesi Alice yabwiye IGIHE ko ku ruhande rw'u Rwanda, hari Inkeragutabara zishinzwe gukumira ko hari abantu bambuka bajya mu bikorwa by'ubucukuzi butemewe, ndetse ko no ku rubande rw'u Burundi haba hari abashinzwe umutekano.

Ati 'Hajya habamo amabuye y'agaciro ariko ababikora ni ababikora mu buryo butemewe. Hari abaturage bamwe [babikora], nibuka ko kuva naba Guverineri, hari inshuro imwe byabayeho aho abaturage bagiyemo gucukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe, ariko ni igikorwa dufatanya cyane cyane na Musitanteri na Meya hakabamo kubica intege no kugaragaza ko bitemewe ku mpande zombi. Ni umugezi ntushobora kumenya ngo aha ni mu Rwanda, aha ni mu Burundi.'

Guverineri Kayitesi yavuze ko abaturage bafatiwe muri ubwo bucukuzi butemewe bakurikiranwa, ndetse ko n'ubu hari abari imbere y'inzego z'ubutabera.

Ati 'Turanateganya ko Musitanteri wabo na Meya wa Nyaruguru bongera bagahura n'abaturage aho bagaca intege ibyo bikorwa. Ababikora babikora mu buryo butemewe.'

Amakuru IGIHE ifite ni uko hari ubushakashatsi bugamije kureba niba hari amabuye y'agaciro ari mu Karere ka Nyaruguru ku buryo yacukurwa mu buryo bwemewe n'amategeko.

Umwe mu bavuka muri aka karere waganiriye na IGIHE yagize ati 'Amabuye twe turayafite. Twakuze batubwira ko n'izo za zahabu zihari. Twavutse twumva abantu ngo bagiye gucukura Zahabu.'

Kuri uyu musozi hari umugezi ugabanya Intara y'Amajyepfo mu Karere ka Nyaruguru ndetse n'Intara ya Kayanza mu Burundi

U Rwanda rwacuruje amabuye y'agaciro ya miliyari zirenga 247 Frw mu mezi atatu

Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda (RMB) cyatangaje ko mu mezi atatu ya mbere y'umwaka wa 2023, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bwinjirije u Rwanda miliyoni 247.480.699,40$ (arenga miliyari 247 Frw).

Kuva muri Mutarama-Werurwe 2023, u Rwanda rwacuruje amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti angana n'ibilo 316.093 muri Mutarama, yinjije 5.436.480$, muri Gashyantare hacuruzwa ibilo 320.555 yinjije 5.398.054$ naho muri Werurwe hacuruzwa ibilo 363.701 yinjiza 5.903.483$.

Umusaruro wa Coltan u Rwanda rwohereje mu mahanga wariyongereye, aho muri Mutarama hacurujwe ibilo 124.514 byinjiza 5.911.646$, muri Gashyantare hacuruzwa ibilo 138.205 bya 6.985.467$ naho muri Werurwe hacuruzwa ibilo 213.065 bya 11.415.082$.

Amabuye ya Wolfram yacurujwe muri Mutarama yanganaga n'ibilo 129.407 bya 1.723.665$, muri Gashyantare hacurujwe ibilo 211.449 bya 2.973.988$ naho muri Werurwe hacuruzwa ibilo 231.844 bya 3.261.757$.

Amabuye ya Zahabu ni yo yinjirije u Rwanda cyane kuko muri Mutarama rwacuruje ibilo 850 byinjiza 53.234.196,20$; muri Gashyantare hacurujwe ibilo 745 bya 46.529.585,80$ naho muri Werurwe hacurujwe ibilo 1.465 bya 90.519.870$.

Andi mabuye y'agaciro yacurujwe angana n'ibilo 2.545.274 bya 5.103.373,9$ muri Mutarama, ibilo 500.971 bya 872.301,6$ muri Gashyantare n'ibilo 827.041 bya 2.211.749$ muri Werurwe.

Muri rusange, kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe 2023, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibilo 5.925.199 bifite agaciro ka 247.480.699,40$.

Mu 2022, amabuye y'agaciro yoherezwa mu mahanga yinjirije u Rwanda agera kuri Miliyoni 683 z'Amadolari (hafi Miliyari 740 Frw), ni ukuvuga ko yazamutseho 52,3 %, ugereranyije na Miliyoni 448 z'Amadolari (hafi Miliyari 486 Frw) rwari rwinjije mu mwaka wabanje.

Guverineri w'Intara ya Kayanza mu Burundi, Col. Rémy Cishahayo, aherutse gusaba abaturage kuba maso, bakajya bacunga umuntu wese ujya kubiba amabuye y'agaciro
Iyi nama yahuje ubuyobozi bw'Intara ya Kayanza n'abaturage



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-burundi-bwatatse-ko-abanyarwanda-bajya-gucukurayo-amabuye-y-agaciro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)