U Burusiya bugiye kuzana umushinga wo gukorera indege z'intambara muri (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burusiya, Sergey Lavrov; ubwo we na mugenzi we Maj. Gen Jeje Odongo wa Uganda baganiraga n'itangazamakuru ejo ku wa Kane.

Ni ikiganiro cyabereye i Moscou aho Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Uganda yari mu ruzinduko rw'akazi.

Lavrov yavuze ko "Ikigo cyo gusaniramo indege [z'intambara] zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyeti cyarashinzwe ndetse gitangira gukorera muri Uganda."

"Turateganya kuyihindura (Uganda) icyanya cy'akarere. Ubufatanye bwa gisirikare ndetse no mu bya Politiki hagati y'ibihugu byacu byombi ni ubw'igihe kirambye."

Uruganda rukora ibikoresho bya gisirikare birimo n'indege z'intambara Lavrov yavugaga u Burusiya bwamaze gushinga muri Uganda ni urwa Pro Heli Ltd rwubatse i Nakasongola rwagati muri Uganda.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni aheruka gutaha kajugujugu ya mbere y'intambara yarukorewemo.

Minisitiri Lavrov yavuze ko ruriya ruganda rwitezweho kureshya ibindi bihugu byo mu karere Uganda iherereyemo bikazajya biruhahiramo.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/u-burusiya-bugiye-kuzana-umushinga-wo-gukorera-indege-z-intambara-muri-uganda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)