U Rwanda na Czech byasinye amasezerano akuraho gusoresha kabiri abaturage babyo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri aya masezerano yasinyiwe i Kigali, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta; Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana mu gihe Czech yari ihagarariwe na Minisitiri w'Intebe wungirije akaba na Minisitiri w'Umutekano, Vít Rakušan uri mu ruzinduko mu Rwanda.

Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda, buvuga ko aya masezerano azateza imbere ishoramari n'ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi.

Amasezerano akuraho gusoresha kabiri abaturage b'ibihugu bibiri, aba arimo ibyo ibihugu byemeranyije mu gusoresha abashoramari babiturukamo ariko bafite imishinga y'ishoramari cyangwa ubucuruzi ndetse n'indi mirimo ibinjiriza.

Bivuze ko ibihugu byemeranya aho umuturage wabyo agomba gusora ku nyungu yabonye, niba ari mu gihugu yashoyemo imari cyangwa icyo akomokamo. Ibyo bivanaho imbogamizi zo kuba yasora kabiri, bikamugusha mu gihombo.

Minisitiri Vít Rakušan ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi rugamije gutsura umubano w'ibihugu byombi.

Czech ni igihugu kiri mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi gikungahaye ku nganda zikomeye nk'iz'imodoka n'ibikoresho by'ikoranabuhanga.

Gifite umwihariko wo kugira uburezi n'ubuvuzu buteye imbere, ibiciro biringaniye ugereranyije no mu bindi bice by'u Burayi, umutekano n'ibindi.

Byitezwe ko aya masezerano azafasha abanyarwanda bashoye imari muri Czech ndetse n'abaturage ba Czech bashoye imari mu Rwanda
Dr Biruta na Vít Rakušan ubwo bari bamaze gusinya amasezerano
Impande zombi ziyemeje guteza imbere ubucuruzi n'ishoramari



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-czech-byasinye-amasezerano-akuraho-gusoresha-kabiri-abaturage-babyo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)