U Rwanda na Djibouti byemeranyijwe kwihutisha gahunda zo kubyaza umusaruro ubutaka byahanye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda rufite hegitari zigera kuri 60 z'ubutaka rwahawe na Djibouti uhereye mu 2013 na ho Djibouti ikagira ubwo yahawe n'u Rwanda mu gice cyagenewe inganda, mu 2016 ubwo Perezida Ismaïl Omar Guelleh yarugiriragamo uruzinduko.

Mu nama ya Komisiyo ihuriweho n'ibihugu byombi yo ku rwego rw'abaminisitiri, yateranye bwa mbere i Kigali kuri uyu wa 10 Gicurasi, ikibazo cy'ubwo butaka kugeza ubu butaratangira kubyazwa umusaruro kiri mu byaganiriweho.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko ababishinzwe bagiye basura ubwo butaka ku mpande zombi hakaba hagiye kwihutishwa inyigo zijyanye n'ishoramari rizabukorerwaho.

Ati 'U Rwanda koko rufite ubutaka bwahawe na Djibouti na yo ikagira ubwo yahawe n'u Rwanda. Icyo twumvikanyeho muri iyi nama ni uko hakorwa inyigo zikarangira vuba kugira ngo bubashe gukorerwaho ishoramari nk'uko byari biteganyijwe.'

Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Djibouti muri Mata 2017, ibihugu byombi byasinye amasezerano arimo ajyanye n'ibikorwa by'ingendo zo mu kirere, iterambere n'umutekano w'ishoramari, ubufatanye mu ikoranabuhanga, gukuriraho abadipolomate ikiguzi cya visa ndetse n'abafite pasiporo za serivisi hamwe n'ajyanye no gushyiraho komisiyo ihuriweho.

Ayo masezerano yari atarashyirwa mu bikorwa kubera imbogamizi zatewe na Covid-19 nk'uko Dr Biruta yabisobanuye.

Iyi komisiyo ihuriweho yateranye ku nshuro yayo ya mbere ni yo yahawe inshingano n'abakuru b'ibihugu byombi ngo ikurikirane ishyirwa mu bikorwa ry'ayo masezerano yose.

Muri iyi nama hanasinywe amasezerano mashya arimo ay'ubufatanye mu by'amahugurwa yo ku rwego rw'abadipolomate, mu buhinzi no guteza imbere ubukerarugendo.

Dr Biruta yasobanuye ko impande zombi zanemeranyijwe ko ingendo z'indege hagati y'ibihugu byombi zikenewe kugira ngo mu gihe cya vuba bizashoboke guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi n'ubuhahirane buhuriweho.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwishimira intambwe umubano warwo na Djibouti ugezeho haba hagati y'ibihugu byombi no ku rwego mpuzamahanga kandi ko rwiteguye kurushaho kuwubumbatira.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Djibouti, Mahamoud Ali Youssouf, yavuze ko politiki y'Ububanyi n'Amahanga y'iki gihugu ishingiye ku kureshya ishoramari n'ubucuruzi ku buryo kiganwa n'abaturutse impande zose z'Isi ndetse hubatswe ibikorwaremezo by'ingenzi muri urwo rwego.

Yavuze ko hifuzwa ko Djibouti yaba izingiro ry'ubucuruzi n'ibikorwa by'ikoranabuhanga ndetse ko itagamije guhaza isoko ry'ibihugu bituranyi gusa ahubwo ari irya Afurika muri rusange.

Yongeyeho ko Djibouti n'u Rwanda ari ibihugu bisangiye icyerekezo cyo kwimakaza umutekano n'ituze mu turere biherereyemo nubwo hatabura imbogamizi zishingiye ku mutekano muke mu turere biherereyemo.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Mpuzamahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda ruzakora ibishoboka ngo amasezerano rwagiranye na Djibouti ashyirwe mu bikorwa
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Djibouti, Mahamoud Ali Youssouf, yavuze ko igihugu cye gisangiye icyerekezo n'u Rwanda cyo kwimakaza umutekano n'ituze mu turere biherereyemo
Iyi nama ni iya mbere yahuje Komisiyo ihuriweho hagati ya Djibouti n'u Rwanda ikaba igamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'ibyo ibihugu byombi byemeranyijweho
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), Clare Akamanzi na mugenzi we wa Djibouti bashyira umukono ku masezerano y'ubufatanye mu byo guteza imbere ubukerarugendo
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Mpuzamahanga, Dr Vincent Biruta, ku ruhande rw'u Rwanda (ibumoso) na mugenzi we wa Djibouti, Mahamoud Ali Youssouf, bahererekanya inyandiko z'amasezerano
Abitabiriye Inama ya Mbere ya Komisiyo ihuriweho yo ku rwego rw'Abaminisitiri hagati ya Djibouti n'u Rwanda

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-djibouti-byemeranyijwe-kwihutisha-gahunda-zo-kubyaza-umusaruro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)