Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Clementine Mukeka, yabwiye itangazamakuru ko urugendo rwo gucyura aba banyarwanda n'abandi banyamahanga, rwatangiye ku wa Kabiri, aho Guverinoma y'u Rwanda yabashakiye uburyo bava i Khartoum bagera mu Mujyi wa Aswan mu Misiri.
Ati 'Bakoze urugendo rw'iminsi ibiri, ubwo bageraga mu Misiri twabashije kubafasha tubavanayo baza mu Rwanda. Bwari ubufatanye hagati ya za Guverinoma, inzego zacu zakoranye na Ambasade i Cairo n'i Khartoum kugira ngo tubashe kugera ku musaruro uboneye w'iki gikorwa cyo kubahungisha.'
'Turashimira Misiri ku buryo yakiriye abaturage bacu muri ibi bihe bigoye, kandi turashimira Abanya-Sudani na Guverinoma ya Sudani ku bw'ubufasha muri uku guhungisha aba bantu.'
Mukeka yavuze ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije kugera ku mahoro arambye muri Sudani, binyuze muri gahunda zizashyirwaho n'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Mu baturage bagejejwe i Kigali, harimo Abanya-Syria batanu, Umurundi umwe, Umunya-Kenya umwe, Abanya-Uganda babiri, Umunya-Nigeria, Abanyarwanda 32.
Mukeka yavuze ko hari abanyarwanda babiri bahisemo kuguma i Khartoum ku mpamvu zabo bwite, ariko ' igihe cyose bazakenerera ubufasha, twiteguye kubafasha'.
Umunya-Kenya, Ogendo Daniel Oganga, washakanye n'umunyarwanda, ni umwe mu bahungishijwe.
Yavuze ko ku itariki 15 Mata mu gitondo abantu bari kwitegura gutangira umunsi cyane ko hari mu mpera z'icyumweru, aribwo batangiye kumva urusaku rw'amasasu batazi aho ruturutse.
Ati 'Ibintu byakomeje kuba bibi uko amasaha yicuma, imbunda nini zumvikana, byari ibintu bigoye kuba mu mujyi, aho muri uwo mujyi udashobora kujya ku isoko, ku kibuga cy'indege, guhunga byasaga n'ibidashoboka.'
'Ndashimira Imana na Guverinoma y'u Rwanda. Buri gihe iyo ndi mu Rwanda n'iyo ndi hanze yarwo, mba ndi kumwe n'Abanyarwanda. Ikintu cya mbere twakoze kwari ukwiyandikisha kuri Ambasade y'u Rwanda i Khartoum tukigera muri Sudani [...] baradufashije mu buryo butandukanye. Turi hano kubera Guverinoma y'u Rwanda, RwandAir, Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Ambasade na Ambasaderi.'
Umunyarwanda witwa Francis Kihumuro yavuze ko kuba ari mu Rwanda ari inzozi, kubera ibisasu bya buri munsi cyane ko hari na kimwe cyatewe mu nzu yabagamo biba ngombwa ko yimuka.
Ati 'Twari twaragoswe na RSF impande zose utabona n'aho waca.'
Yavuze ko nta na rimwe abayobozi b'u Rwanda bigeze babatererana, kandi ko babishimira ubuyobozi bwakomeje kubahumuriza.
AMAFOTO: Igirubuntu Darcy
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwacyuye-abaturage-barwo-bari-muri-sudani