U Rwanda rwahawe imifuka 1280 ya Sima yo kubakira abasenyewe n'ibiza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Habinshuti Philippe ari kumwe n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye ni we wakiriye iyi sima kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023.

Yatanzwe n'Ikigo Tanzania Portland Cement Company Ltd, kizwi ku izina rya Twiga Cement.

MINEMA yaboneyeho umwanya wo guhamagarira Abanyarwanda bose bafite ubushobozi n'abikorera muri rusange gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kugoboka abasenyewe n'ibiza.

Habinshuti ati "Hari abantu benshi bari kudufasha baduha ibikoresho bitandukanye, ari abatanga inkunga y'amafaranga, ibikoresho by'ibanze dukeneye gukoresha uwo mwanya ariko ntabwo turi kureba iby'iminsi mike gusa, tugiye kureba n'iby'igihe kirambye."

"Tuzakenera kubaka inzu zo gutuzamo abasenyewe cyangwa ibikorwaremezo birimo imihanda, ibiraro n'ibindi byasenywe, ni yo mpamvu iyi sima twahawe na Twiga Cement izadufasha cyane."

Umukozi uhagarariye Twiga Cement, Bisalinkumi Mukama Augustin yavuze ko bakimara kubona ibiza byagwiririye Abanyarwanda bakozwe ku mutima n'ababuriyemo ababo ndetse n'ibyangijwe, bumva bagomba kugira icyo bakora.

MINEMA itangaza ko mu buryo butandukanye bwashyizweho bwo gukusanya inkunga haba kuri nimero ya konti cyangwa kuri telefone, yashyizweho hamaze gukusanywa miliyoni 110 z'amafaranga y'u Rwanda.

Ni amafaranga asanga ibikoresho bitandukanye birimo iby'isuku, ibiryamirwa n'ibindi bigenda bitangwa n'abantu ku giti cyabo, ibigo byigenga ndetse n'inshuti z'u Rwanda.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwahawe-imifuka-1280-ya-sima-yo-kubakira-abasenyewe-n-ibiza-by-i

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)