U Rwanda rwamuritse ikigo kizajya gifasha abanyamahanga kwigira ku bisubizo rwishatsemo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kigo cyatangijwe kuri uyu wa 17 Gicurasi 2022 kizajya kinatanga ubumenyi ku banyamahanga binyuze mu kwakira inama, gutegura porogaramu zitandukanye no mu ngendoshuri zizajya zikorwa, hibandwa ku ngingo zo guteza imbere abaturage.

Cyatangijwe ku bufatanye n'Ikigo cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe Amahugurwa n'Ubushakashatsi, UNITAR, ibikorwa byahuriranye no gutangiza na none Ishami ry'Ikigo gitanga Amahugurwa ku bayobozi cya CIFAL Global Network, gifite ibigo byo kwigishirizamo bigera kuri 30 mu bice bitandukanye by'Isi.

Kizaba kibarizwa muri Rwanda Cooperation Initiative, RCI nk'Urwego rushinzwe kumenyekanisha udushya n'ibisubizo u Rwanda rwishatsemo, aho kizajya cyakira n'inama zigamije kunoza ubufatanye bw'ibihugu bitandukanye.

Minisiti Dr Biruta yavuze ko iki kigo cyiyongereye ku bindi byashyizwemo mu nzego zitandukanye zirimo siyansi, ikoranabuhanga na filozofiya, ibigo byagize uruhare mu gushyiraho ibitekerezo byafashije mu kuzana impinduka ku baturage.

Ati 'Uyu munsi dutangije ikigo gishya twizera ko kizakomeza guteza imbere ubuzima bw'abaturage n'ab'ejo hazaza, ndetse kikihutisha iterambere ry'u Rwanda na Afurika binyuze mu guha imbaraga ubufatanye mpuzamahanga n'ubwa dipolomasi.'

Yasabye RCI, UNITAR na CIFAL Global Network kugira uruhare muri urwo rugendo rwo kugera ku ntego u Rwanda, Afurika n'Isi muri rusange byihaye, abizeza ko u Rwanda ruzabatera inkunga mu gihe icyo ari cyo cyose izaba ikenewe.

Kuva mu 2018 RCI yashingwa, yakoranye na Leta n'abafatanyabikorwa bayo mu kwihutisha iterambere n'imiryango itandukanye mu gushyira mu bikorwa ubufatanye bw'ibihugu byo mu Majyepfo y'Isi bikiri mu nzira y'amajyambere.

Muri icyo gihe RCI yakiriye delegasiyo zigera kuri 400 zigizwe n'abarenga 3000 baturutse mu bice bitandukanye bya Afurika, Aziya, u Burayi no mu Birwa bya Caraïbes bahabwa amasomo ku gukora ubucuruzi, uburinganire n'ubwuzuzanye, guteza imbere abagore, gushyira serivisi za Leta ku ikoranabuhanga, uburyo bugezweho bwo gusora n'ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa RCI, Amb Nkulikiyinka Christine, yavuze ko itangizwa ry'icyo kigo bizatanga amahirwe yisumbuyeho yo guhanahana ubumenyi ku Banyarwanda, abo mu karere n'abo mu mahanga ya kure babukeneye.

Ati 'Ati uyu ni umusemburo w'ubuyobozi bwiza. Iki kigo kigaragaza ubushake bwo guhuza abantu b'ingeri zitandukanye bakunguka ubumenyi hatitawe ku myaka, inkomoko cyangwa ubumenyi afite. Ni ahantu heza ho kugirira ibiganiro, bigamije kubaka.'

Yashimiye UNITAR ku nkunga idahwema kubaha, anagaragaza ko itangizwa rya CIFAL i Kigali rizafasha mu kubakira ubushobozi Abanyarwanda n'abafatanyabikorwa b'abanyamahanga bujyanye n'ubumenyi busabwa ku muyobozi.

Umuhuzabikorwa w'Amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yavuze ko RCI ari ibihamya by'imbaraga zo kunga ubumwe, gufatanya no gutekerereza ahazaza h'ubuyobozi bw'igihugu.

Ati 'Igaragaza ubushake bw'igihugu mu kwimakaza iterambere, amahoro hadahejwe abafatanyabikorwa b'imbere no hanze y'igihugu ngo babigiremo uruhare.'

Yavuze ko binyuze muri porogaramu u Rwanda rwashyizemo ingufu zigamije gukemura ibibazo by'abaturage nka Girinka, VUP, Imihigo, Umuganda, Mituweli n'izindi, byatanze impinduka, abaturage begerezwa serivisi z'ubuvuzi, uburezi, kwihaza mu biribwa, indyo yuzuye n'ibindi.

Ozonnia Ojielo yerekanye ko Rwanda Cooperation Government Center igiye gusigasira no gukomereza ku byagezweho kugira ngo u Rwanda, Afurika n'Isi muri rusange bigere ku iterambere byiyemeje.

Avuga ko kuva mu 2007 kugeza mu 2016, Umuganda wafashije mu bikorwa bibarirwa mu gaciro ka miliyari zirenga 127 Frw ndetse muri uwo mwaka ibyumba by'amashuri 3172 byubatswe mu buryo bwo kwegereza abaturage uburezi bw'ibanze bw'imyaka icyenda.

Yerekanye kandi ko mu mwaka wa 2016/2017 amavuriro 12 yubatswe mu buryo bwo kwegereza abaturage bo mu cyaro serivisi z'ubuzima, aho avuga ko amavuriro mato yavuye kuri 471 mu 2016 akagera ku 1220 mu 2021 ibingana n'inyongera ya 159%.

Ati 'Kuva mu 1990-2019 ibipimo by'iterambere ry'abaturage (Human Development Index) byikubye hafi kabiri aho byavuye ku 0.248 bikagera ku 0.543, ibingana n'inyongera ya 119%.'

Ozonnia Ojielo akomeza ati 'ibyo byose ni umusaruro wa porogaramu zo gukemura ibibazo u Rwanda rwashyizeho ndetse n'ibindi bihugu byo mu Majyepfo y'Isi bigomba kuzifatiraho urugero.'

Ubukungu budaheza, gushora imari mu baturage, gukomeza gufatanya n'imiryango mpuzamahanga no kubaka ubumwe n'ubwiyunge ni zimwe mu ngingo yasabye RCI n'abafatanyabikorwa bayo kwitaho cyane kugira ngo intego z'igihugu zigerweho.

Rwanda Cooperation Government Center izaba ifite ahantu ho kwakirira inama nini zitandukanye, aho gufatira amasomo n'aho za delegasiyo zizaba zije kwigira kuri gahunda zitandukanye u Rwanda rwashingiyeho mu guteza imbere abaturage zizajya zicumbikirwa.

Abayobozi batandukanye batangiza Rwanda Cooperation Governance Center, ikigo kizajya gitanga amasomo ku banyamahanga bashaka kwigira ku byo u Rwanda rwagezeho
Umuyobozi wa UNITAR, Alex Mejia, yagaragaje ko ibihugu bigomba kwigisha abayobozi babyo amasomo atandukanye ajyanye n'uko intambara zahoshwa n'ibindi
Umuyobozi wa RCI, Amb Nkulikiyinka Christine, yari akurikiranye umuhango wo gutangiza Rwanda Cooperation Center
Umuhuzabikorwa w'Amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yashimiye u Rwanda kuri porogaramu zo gukemura ibibazo by'abaturage rwashyizeho
Umuhango wo gutangiza ikigo kizajya gifasha abanyamahanga kwigira ku byo u Rwanda rwagezeho witabiriwe n'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda batandukanye
Rwanda Cooperation Governance Center yashyizwemo n'ibyumba bizajya byakira inama nini
Rwanda Cooperation Governance Center izaba ifite ibyumba byo gutangiramo amasomo
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, yatangije ikigo kizajya gifasha abanyamahanga bashaka kwigira ku byo u Rwanda rwagezeho
Rwanda Cooperation Governance Center izaba ifite ibyumba byo gutangirwamo amasomo
Uhereye ibumoso: Umuhuzabikorwa w'Amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Ozonnia Ojielo; Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta; Umuyobozi Mukuru wa RCI, Amb Nkulikiyinka Christine n'Umuyobozi wa UNITAR, Alex Mejia
Hatangijwe ikigo kizajya gifasha abanyamahanga bashaka kwigira ku byo u Rwanda rwagezeho cyiswe Rwanda Cooperation Governance Center
Ambasaderi w'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra (iburyo), yitabiriye umuhango wo gutangiza Rwanda Cooperation Governance Center
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, na we yari yitabiriye imurikwa ku mugaragaro rya Rwanda Cooperation Governance Center
Abayobozi batambagijwe ibice byose bigize Rwanda Cooperation Governance Center

Amafoto: Habyarimana Raoul




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwamuritse-ikigo-kizajya-gifasha-abanyamahanga-kwigira-ku-bisubizo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)