U Rwanda rwashimiwe gahunda rwashyizeho zihindura imibereho y'abazunguzayi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2016 mu Mujyi wa Kigali habarurwaga abazunguzayi basaga 12.197, aho muri Nyarugenge habarwaga 5.058, Gasabo 5.149 mu gihe Kicukiro hari 1990. Bakoraga ubucuruzi butandukanye ku mihanda ariko iki kibazo cyaje kuvugutirwa umuti.

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwakoze ibikorwa bitandukanye mu gushaka umuti w'iki kibazo birimo kubaka amasoko, gushakira abakora ubu bucuruzi igishoro gihagije no kubageza kuri gahunda zatuma ubuzima bwawo bw'ejo hazaza buzarushaho kuba bwiza.

Ku gice cyo kubaka amasoko hatangijwe umushinga wo kubaka amasoko n'amaguriro atandukanye, mu 2022 hari hamaze kuboneka ahantu 27 hakubakwa amasoko y'abazunguzayi aho muri Nyarugenge habonetse ahantu harindwi, Kicukiro 14 na Gasabo hatandatu.

Hanashyizweho kandi n'uburyo bwo guha aba bazunguzayi igishoro kugira ngo babashe kwagura ubucuruzi bwabo, binyuze muri gahunda ya 'Gira ubucuruzi' aho bahabwa amafaranga atarenze ibihumbi 500Frw yo gukora ubucuruzi ku muntu umwe, yishyurwa hariho inyungu ya 5% mu gihe cy'imyaka ibiri.

Mu kongerera ubushobozi abazunguzayi kandi hari n'Ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n'iciriritse, BDF, gifasha abantu kubona igishoro, abagore b'abazunguzayi nabo bisanga muri iki kigega, ndetse banagerwaho na gahunda za VUP.

Ikindi gikomeye guverinoma y'u Rwanda yakoze ni ugushyiraho gahunda y'ubwizigame yiswe 'Ejo Heza' ifasha abantu bakora mu mirimo itanditse kubasha kuzigamira ejo hazaza habo iki cyiciro ari nacyo abazunguzayi babarizwamo.

Ibi bikorwa byose bikomeje gukorwa nibyo Umuryango w'Abakora imirimo itanditse ku Isi, Streetnet, uheraho ushima intambwe yatewe na guverinoma y'u Rwanda mu kurengera abari muri iyi mirimo. Byagarutsweho mu nama rusange ya Karindwi y'uyu muryango iri kubera i Kigali yitabiriwe n'ibihugu bisaga 50 byo hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi wa Streetnet, Oksana Abboud, yavuze ko ku Isi yose hakiri ibibazo bikomeye byugarije abakora imirimo itanditse by'umwihariko abazunguzayi.

Ati 'Abanyamuryango bacu baracyafite ibibazo byo kutitabwaho mu bihugu bitandukanye, ntabwo bahabwa agaciro nk'abakozi, nta mategeko abarengera, hari nk'abazunguzayi bakeneye kubaho no gutunga imiryango yabo ariko hari aho bagihohoterwa.'

Yakomeje avuga ko abitabiriye iyi nama batangajwe cyane n'ibikorwa bya guverinoma y'u Rwanda mu kwita ku bakora imirimo itanditse by'umwihariko abazunguzayi.

Ati 'Ni iby'agaciro gakomeye kubona umuntu wo muri Minisiteri aza akatubwira uko u Rwanda ruri kwita ku bakora imirimo itanditse, bafashwa kugera ku mahirwe mu Rwanda.'

'Uburyo bashyizeho kuzigamira ejo hazaza ku bantu bose ni ibintu byadushimishije cyane kandi ni intambwe ikomeye cyane mwateye ku buryo dushobora kubyigiraho bikaba ikintu kigera ku Isi yose.'

Ku ruhande rwa Perezida wa Sendika ikorera ubuvugizi abakora imirimo itanditse mu Rwanda CYTRIECI, Nyiramasengesho Jeannette, yavuze ko hashimwa umusanzu guverinoma yatanze mu guhindura imibereho y'abakora ubu bucuruzi nubwo hari imbogamizi zikeneye ibisubizo.

Ati 'Usanga ubwabo ari umubare munini bigatuma aho gukorera bikigorana ariko muri iki gihe Leta yagerageje gufasha, hari amasoko menshi yubatswe ku buryo nk'abakora ubucuruzi butanditse babashije kubona aho bakorera.'

'Nubwo imbogamizi zigihari zo kubona aho bakorera ariko na none hari ibyo twishimira ni uko umubare munini utangiye kubona aho bakorera mu masoko bahawe na Leta.'

Ibi abihuje n'Umuyobozi Mukuru Ushimwe Umurimo muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (Mifotra), Mwambari Faustin, wavuze ko guverinoma ishyize imbaraga mu gushaka uburyo abakora iyi mirimo batera imbere.

Ati 'Mifotra ifatanyije n'abafatanyabikorwa bayo igenda ikora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abantu bari mu bucuruzi butanditse, icya mbere baba bakeneye gushyirwa muri koperative bagakorera hamwe, hari n'amasoko y'abantu bayashyizwemo bagashakirwa igishoro bagakora.'

Ati 'Ku kijyanye n'umutekano wabo w'ejo hazaza bahuzwa na Ejo Heza, uburyo bubafasha guteganya ejo mu gihe batazaba bagishoboye gukora, n'ukorera make hari icyo Leta ishyiramo kugira ngo bizigamire. Ibi bituma abakora iyi mirimo bamera neza ntibibe ibyo kuyibakuramo ku ngufu ahubwo hakaba uburyo bwo kubikora neza kandi bagatera imbere.'

Ibikorwa byose guverinoma yashyizemo imbaraga byo gufasha abazunguzayi byatumye umubare wabo ugabanuka, mu 2022 mu Mujyi wa Kigali habarwaga abasaga 3977, muri Nyarugenge bangana na 1921 ari nako Karere kayoboye utundi. Kicukiro ni 952 mu gihe Gasabo habarurwa abagera ku 1104.

Amasoko yubakiwe abahoze ari abazunguzayi abafasha kwiteza imbere
Abavuye mu buzunguzayi bakajya mu masoko bemeza ko byabagiriye akamaro gakomeye
Abakora mu mirimo itanditswe bo hirya no hino bahuriye mu nama rusange mu Rwanda
Abaje mu Rwanda bavuze ko batangajwe n'uburyo guverinoma y'u Rwanda ifasha abazunguzayi
Umuyobozi wa Streetnet, Oksana Abboud, yashimye Guverinoma y'u Rwanda umusanzu itanga mu kuzamura abazunguzayi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwashimiwe-gahunda-rwashyizeho-zihindura-imibereho-y-abazunguzayi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)