Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane, tariki 25 Gicurasi 2023 ku biro bya Minisiteri ya Siporo.
Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, Perezida w'Ishyirahamwe rya Basketball muri Afurika, Anibal Aurelio Manave, yavuze ko u Rwanda rumaze kwigaragaza nk'igicumbi cya Basketball ari na yo mpamvu bahisemo kuzana iri rushanwa i Kigali.
Yagize ati "Mu myaka itatu ishize twavuga ko Kigali ari umurwa mukuru wa Basketball kuko yakiriye amarushanwa menshi cyane arimo na BAL. Ikindi kandi hari ibikorwaremezo ndetse duhuje n'intego yo guteza imbere Basketball y'abari n'abategarugori."
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko bazakora iyo bwabaga irushanwa rikazagenda neza.
Yagize ati "Basketball ni umukino uri gutera imbere mu Rwanda. Twizeye ko iri rushanwa rizatera imbaraga abana b'abakobwa ba Afurika kuzagera ku nzozi zabo, ndetse duhaye ikaze amakipe yose kandi tubijeje ko iri rushanwa rizagenda neza."
Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda rya Basketball, Mugizwa Désiré, yavuze ko Ikipe y'Igihugu ikomeje imyiteguro kugira ngo izitware neza.
Ati "Ikipe ikomeje imyiteguro ndetse iheruka n'i Kampala mu mikino yo gushaka itike y'iyi mikino mu rwego rwo kurushaho kwitegura. Ntekereza ko Abanyarwanda bakwiye kuyizera."
Iri rushanwa rizitabirwa n'amakipe 12 agabanyije mu matsinda ane aho buri tsinda rizaba rigizwe n'amakipe atatu.
Amakipe ane ya mbere azajya muri ¼ mu gihe aya kabiri n'aya gatatu azahura arwanira imyanya ine isigaye muri iki cyiciro kizajyamo amakipe umunani.
Kugeza ubu, amakipe umunani ni yo amaze kubona itike ari yo u Rwanda, Mali, Cameroun, Mozambique, Nigeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Misiri na Sénégal.
Amakipe abiri ya mbere azabona itike y'Imikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa mu 2024.