Ubanza aba ari bo bagemuriraga Kigali yose: abagore 2 n'abasore 2 bafatanwe udupfunyika tw'urumogi twinshi utabakekera  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubanza aba ari bo bagemuriraga Kigali yose: abagore 2 n'abasore 2 bafatanwe udupfunyika tw'urumogi twinshi utabakekera.

Abantu bane bafatiwe mu Turere twa Gakenke na Ngororero, bafite udupfunyika 1 792 tw'urumogi, turimo 897 twafatanywe abagore babiri babana, badusanganywe mu rugo rwabo basanzwe banacururiza ibi biyobyabwenge.

Aba bantu bane bafashwe ku wa Gatatu tariki 03 Gicurasi 2023, mu bikorwa bya polisi y'u Rwanda byo gutahura ibiyobyabwenge.

Kuri uwo munsi kandi, Polisi yafashe abasore babiri barimo uw'imyaka 28 na mugenzi we w'imyaka 21 y'amavuko, bafatiwe mu Mudugudu wa Kageyo mu Kagari ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, ubwo berecyezaga mu Mujyi wa Kigali bafite udupfunyika tw'urumogi 895.

Aba basore bakimara gufatwa, biyemereye ko bari bavuye kurangura urwo rumogi mu Karere ka Rubavu, bakaba bari barushyiriye abakiriya babo mu Mujyi wa Kigali.

Bane bafashwe



Source : https://yegob.rw/ubanza-aba-ari-bo-bagemuriraga-kigali-yose-abagore-2-nabasore-2-bafatanwe-udupfunyika-twurumogi-twinshi-utabakekera/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)