Umwarimu wigisha na we aba afite intego yo gutuma abo yigisha bose bazavamo abantu bakomeye, bituma yemera kwiyuha akuya, agakora amasaha y'ikirenga ngo yuse ikivi yatangiye kandi abo aha ubumenyi babujyane bushyitse.
Mu Rwunge rw'Amashyuri rwa Rwabutenge, mu Karere ka Kicukiro, umwarimu witwa Nyiranzubahimana Marie Ange ni we wigisha abanyeshuri benshi ku munsi.
Mu ishuri ry'umwaka wa mbere w'amashuri abanza afite abanyeshuri 78 [muri A], naho nimugoroba hakiga abandi 76 [muri B], ni ukuvuga abanyeshuri 154 kandi abagira amanota 50% barenga 110 mu mashuri yombi.
Uyu mwarimu yabwiye IGIHE ko amaze kubona ahawe kwigisha ishuri ririmo abana benshi gutya yabanje kwibaza icyo azakora kirabura, ndetse ngo kubera umunaniro yatahanaga byarangiraga mu ijoro asa n'uwaraye mu ishuri.
Ati 'Mu by'ukuri kubigisha biragoye ariko umuntu ashyiramo umutima wa kimuntu, kuko udashyizemo umutima rwose wavuga uti n'akazi ndakaretse. Nka buriya iyo tugitangira igihembwe utarabimenyera bigera nijoro ukumva urusaku rw'abana rukugarutse mu mutwe kubera ukuntu basakuza n'ubwinshi bwabo kubacecekesha ntibiba byoroshye, rero bisaba ubwitange'
Nyiranzubahimana avuga ko amaze kureba ubwinshi bwabo yasuzumye asanga niyigisha mu masaha yagenwe gusa ashobora kuzajya asanga abatsinda ari bake.
Ati 'Mu buryo bwo gukurikirana imyigire yabo, ndazinduka kugira ngo nkurikirane ba bandi bari hasi cyane nkagera hano mbere y'amasaha. Ndabibamenyesha nimugoroba mu gitondo naza ngasanga bahageze, cyangwa hakaba n'abo umuntu asigaranye nimugoroba. Hari n'abo mbwira nti no mu mpera z'icyumweru ababishobora baze.'
'Ikibazo abana benshi banagira, abenshi baza kwiga mu mwaka wa mbere batarigeze biga mu mashuri y'incuke, urumva aba ari uguhera kuri zeru. Utabikoze gutyo ishuri riba ririmo abana batarenze 20 bafite icyo bazi. Biba ngombwa ko umuntu avuga ngo ndigomwa uwo mwanya nakabaye ndi gukoramo ibindi nze mbafashe.'
Mu ishuri rye umwana wazindutse agera ku ishuri saa moya n'igice za mu gitondo, bagatangira kwiga bose saa mbili, amasomo ya rusange agatangira saa mbili n'iminota 45 ari na bwo batangira amasomo mashya. Bivuze ko aba amaze iminota irenga 40 yigisha.
Ati 'Umwana iyo apfiriye mu mwaka wa mbere biba birangiye. Ni ukuvuga ngo avuye muri iri shuri nta kintu afite n'aho mbohereje hejuru nta musaruro twazabona.'
Nyiranzubahimana avuga ko abikora mu bwitange kuko aba bana usanga baturuka mu miryango ikennye ku buryo hajemo kubishyuza bataba bakitabiriye.
Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga (CST) Dr Ngenzi Alexandre yabwiye IGIHE ko kwigisha abanyeshuri benshi bituma hari abo isomo rirangira batamenye ibyo bagombaga kwiga, abandi bakabifata nk'ibidafite agaciro 'ku buryo usanga hari igihe isomo rishobora kuzarangira bimeze nk'aho ritizwe mu by'ukuri.'
Dr Ngenzi avuga ko gukoresha amasaha y'ikirenga yo kwigisha ari byiza ariko byabamo imbogamizi nyinshi ku buryo igisubizo gikwiriye gushakirwa mu kongera ibyumba by'amashuri ku buryo umwarimu yigisha abanyeshuri bangana n'umubare wagenwe.
GS Rwabutenge ifite abanyeshuri 1225 biga mu mashuri abanza, hari hakenewe ibyumba 26 by'amashuri ariko ikigo gifite 14 gusa. Amabwiriza ya UNESCO ateganya ko icyumba cy'ishuri gikwiye kwigirwamo n'abanyeshuri 46.
Igenzura ryakozwe na Minisiteri y'Uburezi ryagaragaje ko hakenewe ibindi byumba by'amashuri bishya bigera ku 13 296.
Ibyo ni ibikenewe mu kugabanya ikibazo cy'ubucucike ariko by'umwihariko ku kijyanye n'ingendo ho hakenewe ibyumba by'amashuri 3637.