Uburanga bwa Yolo The Queen bwashoye amatiku hagati Harmonize n'umuhanzi H (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko umuhanzi w'icyamamare mu muziki w'Akarere k'Ibiyabigari na Afurika Harmonize agaragaje ko yishimira cyane bikomeye Kirenga Phiona wamamaye nka Yolo The Queen kuri ubu ntari kuvuga rumwe n'umuhanzi H Baba bigeze gukorana indirimbo 'Attitude' avuga ko yamutwariye umugore.

Harmonize arashinjwa na na mugenzi we H Baba uvuga ko yamutwariye umukunzi .Nk'uko uyu muhanzi abitangaza, Harmonize yabonye bwa mbere Yolo The Queen ubwo barimo bakorana 'Attitude' ahita atangira kumutereta.

H Baba yasabye Harmonize ko atakwivanga mu mubano we na Yolo ariko uyu muhanzi aranga arakomeza.

H Baba yabitangaje agira ati'Kuva indirimbo 'Attitude' yajya hanze yatangiye kujya amwandikira amwita umugore wabo. Ubwo yatangiraga kubikora, namusabye kurecyeraho akareba ibimureba.'

H Baba asobanura ko ari we wakundanaga na Yolo, Harmonize akabyivangamo, gusa na none H Baba si ubwa mbera ashoye ibirego nk'ibyo ko uyu muhanzi yamutwaye umukunzi kuko na Frida Kajala yamukuye iwe.

H Baba yanavuze ko ibyo Harmonize avuga ko yagura inyubako y'agatangaza bitakunda kuko uyu muhanzi ngo nta mafaranga agira ndetse kugeza ubu atuye mu bukode.

Ati'Gute yavuga ko azagura inyubako mu Rwanda mu gihe aba mu bukode? Abaho ubuzima bw'amabeshyo. Afite ubushobozi bwo kugura inzu mu mahanga akuye hehe kandi bashiki be bandagaye. Kuki atabafasha niba afite amafaranga koko?'

Mu minsi micye yashize ni bwo Harmonize yatangaje ko akunda Yolo ndetse agiye kwishushanyaho tattoo y'isura y'uyu mukobwa ibintu yanashimangiye mu ndirimbo 'Zanzibar' yakoranye na Bruce Melodie.

Byinshi mu binyamakuru byahise bitangira kwemeza ko aba bombi bakundana nubwo kugera ubu nta kintu kigaragara Yolo arakora cyemeza ko ari mu rukundo na Harmonize.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/uburanga-bwa-yolo-the-queen-bwashoye-amatiku-hagati-harmonize-n-umuhanzi-h-baba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)