Iyo mibare yakusanyijwe muri Gashyantare 2023 yerekana ko nubwo ubushomeri bwagabanutseho 7.1%, iyo ugereranyije na Gashyantare 2022, bwazamutseho 0.7 ku ijana kuko icyo gihe bwari kuri 16.5 ku ijana.
Ku rundi ruhande, ubushomeri buri hejuru mu bagore (19.2 ku ijana) ugereranyije n'abagabo (15.5 ku ijana), bukaba hejuru mu rubyiruko rufite imyaka hagati ya 16 na 30 kuko buri kuri 20.4 ku ijana, ugereranyije n'abarengeje iyo myaka (15.1 ku ijana.)
Iyo mibare yamuritswe muri iki cyumweru yerekana ko Abanyarwanda bafite imyaka yo gukora, ni ukuvuga hejuru ya 16, bari miliyoni 7,9.
Barimo miliyoni 4,5 bari ku isoko ry'umurimo ubaze abafite akazi n'abashomeri, bangana na 57.6% by'Abanyarwanda, mu gihe abatari ku isoko ry'umurimo bari miliyoni 3,3, bahwanye na 42.4Â %.
Abari ku isoko ry'umurimo
Muri aba bantu bari ku isoko ry'umurimo, harimo miliyoni 3,8 bafite akazi bahwanye na 47.7Â % by'abaturage bose, naho ibihumbi 792 bangana na 17.2% nta kazi bafite.
Urwego rw'ubuhinzi ruza imbere mu gutanga imirimo myinshi ku bagera kuri 46.2%, urwego rw'inganda rugatanga imirimo kuri 14.6%, mu gihe urwego rwa serivisi rufite 39.1%.
Mu bushomeri, abadafite akazi biganje mu rubyiruko kuko mu bafite imyaka hagati ya 16-24 bwari kuri 21.8 ku ijana, mu bafite hagati y'imyaka 25-34 bwari 17.3 ku ijana, mu gihe mu bafite imyaka hagati ya 35-54 bwari 15.7 ku ijana.
Ibyiciro bifite ubushomeri bwo hasi ni abafite imyaka hagati ya 55-64 (13.1 ku ijana) n'abarengeje 65 (9.7 ku ijana).
Mu rwego rw'ubuhinzi kandi habarirwamo abantu bagera kuri 53.4Â % bafatwa nk'abadafite akazi, bakora ubuhinzi bubaha ibibatunga gusa.
Muri iyi mibare, abanyeshuri badakora indi mirimo yinjiza amafaranga, babarirwa mu batari ku isoko ry'umurimo.
Imibare yabo muri Gashyantare 2023 yari 761,200, bangana na 22.5 ku ijana by'abaturage bose batari ku isoko ry'umurimo. Muri Gashyantare babarirwaga kuri 25.9 ku ijana, mu gihe mu Ugushyingo 2022 bari 26.3 ku ijana.
Umubare usigaye w'abantu batari ku isoko ry'umurimo ugizwe n'abakuze, abafite ubumuga, abatagifite ubushake bwo gushaka akazi n'abandi. Bose babarirwaga muri miliyoni 1.09 muri Gashyantare 2023, bangana na 32.2 ku ijana.
Icyakora bagabanyutseho 2.2 ugereranyije n'Ugushyingo 2022.
Mu bindi byiciro byibasiwe n'ubushomeri, hagendewe ku ho abantu batuye, ubushomeri mu mujyi bugeze kuri 15.9 ku ijana, mu byaro bukaba 18.0 ku ijana.
Muri rusange ibyiciro bifite ubushomeri buri hasi ni abafite hagati y'imyaka 35-54 kuko ubushomeri buri kuri 13.2 ku ijana, n'abafite imyaka hagati ya 55-64 kuko ubushomeri buri kuri 13.8 ku ijana.
Ushingiye nko ku mashuri abantu bize, abize kaminuza bari mu bushomeri ni 12.9 ku ijana, mu gihe abarangije amashuri yisumbuye ari 25.6 ku ijana.
Icyorezo cya COVID-19 gifatwa nk'icyatije umurindi ubushomeri, kuko imirimo imwe yafunzwe, indi ikagabanyirizwa ingengo y'imari cyangwa ishoramari ryashyirwagamo.
Bibarwa ko muri Gashyantare 2023, urwego rw'ubuhinzi rwongereye imirimo ihangwamo ho igera ku bihumbi 144, ugereranyije n'Ugushyingo 2022.
Ku rundi ruhande, bibarwa ko abakozi basaga ibihumbi 43 batakaje imirimo yabo mu rwego rw'inganda, ugereranyije n'igihembwe cyabanje. Icyakora, iyo mirimo iri hejuru ho ibihumbi 31, ugereranyije n'igihembwe nk'iki mu mwaka ushize.
Mu rwego rwa serivisi, nibura abakozi ibihumbi 131 babonye akazi ugereranyije n'Ugushyingo 2022.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushomeri-mu-rwanda-bwageze-kuri-17-2