Ubuzima bwa Lia Thomas, umugabo wakiniye ikip... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

William Thomas yaje guhindura amazina ye yiyita Lia Thomas nyuma yo kwiyumvamo ko ari umugore nyamara mu by'ukuri ari umugabo.


Hari ubwo waba warumvise iby'uyu mugabo, Lia Thomas wahoze akina imikino yo koga akinira Kaminuza ya Pennsylvania.


Yatangaje ku mugaragaro ko yihinduye umugore maze atangira gukina iyi mikino yo koga akinira ikipe ya kaminuza y'abagore ndetse ahangana n'abandi b'igitsina gore. 


Abahoze bigana na Thomas bavuga ko igihe cyose babaga bicaranye na we, yakundaga kubemeza uburyo ari umugore ndetse akabahatiriza kubyizera. 


Icyaje kubatangaza, ni ukuntu yaje kugaraga mu isura y'umugore wahanganye n'abandi mu mikino yo koga mu mwaka wa 2021. 


Thomas yavuze ko abagore bari mu ikipe imwe na we bahoraga bamuhoza ku nkeke ngo yahinduye izina rya William maze yitwa Lia. Â Ibyerekanaga urugero rw'ibibazo bye byo mu mutwe n'ubwibone.


Lia thomas si umugore!


Thomas avuga ko abo bagore bo mu ikipe ye yo koga, bamwe bamushyigikiraga bavuga ko bamwubaha nk'umugore mugenzi w'abo nk'uko yabihisemo ndetse bakaba bamwubahira ibimuranga, ariko akabona bamushyigikira bituzuye kubera ko babivugaga rimwe na rimwe gusa.


Lia Thomas hari igihe yumvaga ashaka guhatiriza abagize itsinda rye gutekereza ko ari umugore n'ubwo byari bigoye kubyizera. 


Lia yari ikibazo kuri bagenzi be. Cyane ko atari buri wese bakinanaga wemeraga kubyizera kabone niyo kwaba ari ukugira ngo amushimishe, kuko hari abumvaga arimo kubabwira ibidafite 'shinge na rugero' (ibidasobanutse).


Thomas kandi avuga ko n'abamushyigikiraga babikoraga basa n'abakina kandi we yarashakaga ko babyizera koko ko ari umugore. 


Ati "Bakoreshaga kuba narihinduye umugore babikinisha ngo nyamara basa n'abanshyigikira, ibintu njye ntashakaga. Nyuma y'uko nciye amazimwe ngatangira kuvuga nshize amanga ko nifuza kujya nitwa umugore, batangiye kunshyigikira bicagase, aho babivugaga ariko basa n'abikinira".


Lia Thomas mu bintu yangaga kumvisha amatwi ye hari harimo n'ijambo "no" mu gihe yabaga ari kumwe n'abagize ikipe ye mu koga. 


Igihe cyose yumvaga hari uvuze ngo "no", yiyumvaga nk'aho ari ukumunnyega bamwita umugore. Abagore boganaga muri ikipe imwe ntibari bamwishimiye.


Bumvaga bashaka guhatana bafatanyije n'abandi bagore bagenzi babo. Bari bafite kujomba udukwasi Thomas bamwereka ko batamukeneye kubera ko atari umugore wa nyawe.


Ikinyamakuru Washinfgton Examinor kivuga ko aho ubuzima bwa Thomas butandukaniye n'abandi baba barihinduje igitsina, ni uko we afite ikibazo mu mitekerereze ndetse n'ubwibone bwo kumva ko buri wese ategetswe kwizera ko ari umugore nyamara atari we ari umugabo.


Lea Thomas yagize imyumvire y'uko ari umugore nyamara yaravutse ari umugabo





Umwanditsi: Nigabe Emmanuel



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128994/ubuzima-bwa-lia-thomas-umugabo-wakiniye-ikipe-yabagore-mu-koga-128994.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)