Ubwato ni bwo buri kwifashishwa mu muhanda Nzove- Rutonde -Ruli (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Kagari ka Rutonde, Umurenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo hari hasanzwe hari agace k'umuhanda kegereye Nyabarongo cyane. Kuri ubu amazi y'uyu mugezi yaharenze bituma nta modoka cyangwa moto ibasha kuhatambuka.

Umunyamakuru wa IGIHE wagezeyo yasanze bitanashoboka ko abantu bahanyura n'amaguru kuko habaye nk'ikiyaga bisaba ko hifashishwa ubwato ahari hasanzwe ari mu muhanda w'igitaka.

Amazi yasatiriye ubutaka ku buryo n'amafi abantu bari kuyarobesha intoki.
Abandi bari kurira imisozi bashakisha uko babasha gutambuka.

Urenze aho Uruganda rwa Skol ruri na ho amazi yaciye umuhanda amazi aruzura ku buryo hari agace kasigayemo hagati kameze nk'ikirwa.

Usibye inzu zari zisanzwe ziri munsi y'umuhanda hari n'izari hejuru y'umuhanda zasigaye zinagana kubera ko amazi yazikorogoshoye ndetse zatangiye gusenyuka.

Umuhanda warengewe n'amazi ya Nyabarongo
Umuhanda wa Nzove ntabwo ari nyabagendwa
Uko abaturage bari kwambuka umugezi wa Nyabarongo mu bwato ahahoze ari mu muhanda
Ubwo amazi yatangiraga gufunga umuhanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhanda-nzove-rutonde-wasenywe-n-amazi-y-umugezi-wa-nyabarongo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)